U Burusiya bwashinje ibihugu by’Uburengerazuba by’inshuti za Ukraine gufasha mu gutegura no gushyira mu bikorwa igitero cya misile ku cyicaro gikuru cy’amato y’u Burusiya muri Crimea ku Nyanja y’Umukara mu cyumweru gishize.
Amakuru ataremezwa avuga ko misile zo mu bwoko bwa Storm Shadow, Ukraine yahawe n’u Bwongereza n’u Bufaransa, zakoreshejwe mu gitero cya misile cyagabwe ku cyicaro gikuru cy’amato i Sevastopol ku wa Gatanu ushize nk’uko tubikesha Al Jazeera.
Kuri uyu wa Gatatu, umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Moscou, Maria Zakharova, yatangaje ko amakuru y’iperereza ry’iburengerazuba, satelite zo mu bihugu bya NATO n’indege z’ubutasi byose byakoreshejwe mu gitero cyagabwe na Ukraine ku cyicaro cy’amato y’intambara y’u Burusiya.
Zakharova yagize ati: “Nta gushidikanya ko icyo gitero cyari cyarateguwe hakiri kare hakoreshejwe uburyo bw’ubutasi bw’Uburengerazuba, umutungo wa satelite ya NATO n’indege zishinzwe iperereza kandi byashyizwe mu bikorwa bitanzwemo inama na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’inzego zishinzwe umutekano mu Bwongereza kandi ku bufatanye bwa hafi.”
Ati: “Intego igaragara y’ibikorwa nk’ibyo by’iterabwoba ni ukuyobya ibitekerezo ku kunanirwa kw’ibitero by’ingabo za Ukraine byo gusubiza inyuma (ingabo z’u Burusiya) no gutera ubwoba abantu, kugira ngo biteze ubwoba muri sosiyete yacu”.

Storm Shadow cruise missile
Moscou yagiye ivuga kenshi ko Amerika n’abafatanyabikorwa bayo ba NATO bagize uruhare mu ntambara yo muri Ukraine batanga intwaro i Kyiv ndetse banaha ingabo za Ukraine amakuru y’ubutasi no gufasha gutegura ibitero ku bigo by’u Burusiya.


