Ndagijimana Emmanuel uvuga ko yangiririjwe ikibuno mu igororero rya Rubavu yateye utwatsi amagambo y’abosifiye bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe igorora, RCS, baherutse kubwira urukiko ko yakubitiwe muri kasho ya Polisi.
Uyu musore utuye mu karere ka Rubavu yumvikanye atanga ubuhamya tariki ya 13 Kanama, avuga mu 2020 abayobowe na SP Uwayezu Augustin wari umuyobozi wungirije w’igororero rya Rubavu bamukubise ibirimo urusinga rw’amashanyarazi, bangiza ikibuno cye bikomeye.
Ubuhamya bwe bwatambutse ku muyoboro wa YouTube bwakurikiwe n’itabwa muri yombi ry’abofisiye barimo SP Uwayezu na SP Gahungu Ephrem wayoboye igororero rya Rubavu, muri uko kwezi.
Mu rukiko rw’ibanze rwa Rubavu, SP Uwayezu yabwiye umucamanza ko Ndagijimana atakubitiwe mu igororero, ahubwo ko yarigezemo yarakubitiwe “muri kasho ya Polisi” mu gihe yari akurikiranweho icyaha cy’ubujura.
Mu kiganiro kuri 3D TV Plus cyasohotse kuri uyu wa 15 Ukwakira 2023, Ndagijimana yasabwe kuvuga kuri aya makuru SP Uwayezu yahaye urukiko, asubiza ko bitari gushoboka ko igororero rimwakira kandi yarangiritse.
Ndagijimana yagize ati: “Nawe urumva ko ari ibintu bidashoboka. Ni ukuvuga ngo mbere yuko uva hanze ujyanwa muri gereza, mbere yuko winjiramo, uhura n’abaganga, bakagukorera test guhera ku rwara kugeza ku musatsi, basuzuma niba nta kibazo ufite cy’uburwayi winjiranye muri gereza kugira ngo ejo n’ejo bundi utazashyira umutwaro kuri gereza uvuga ko ari yo yakugize gutyo.”
Yakomeje abaza ati: “Urumva niba none aha mubona uko meze, urumva icyo gihe bavuga ko nakubitiwe hanze, ninjizwa mu igororero rya Rubavu ari gutya meze, murumva nari meze ute? Murumva narabashaga guhagarara ku maguru yanjye yombi? Uwabikoze ni Uwayezu Augustin, abandi bo bazaga bamufasha.”
Ndagijimana yari akurikiranweho ubufatanyacyaha mu cyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro. Yafunguwe muri uyu mwaka w’2023 ataburanye mu rukiko.


