neva-na-ndayi-860x783

Ndayishimiye na we azaherekeza Perezida Kagame na Tshisekedi kwa Trump

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yemeje ko ateganya kwerekeza i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahazabera umuhango wo kwemeza amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni umuhango byitezwe ko uzabera i Washington ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza, ahategerejwe ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi. Perezida Donald Trump ni we uzawuyobora.

Perezida Ndayishimiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza, yavuze ko ateganya kwitabira uriya muhango, kuko yawutumiwemo.

Yaboneyeho gushimira ubutegetsi bwa Amerika ku bw’imbaraga bwakoresheje mu kunga Kigali na Kinshasa, ndetse n’umusaruro umaze kugerwaho na Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23 biciye mu biganiro bya Doha.

Usibye Perezida w’u Burundi, undi bivugwa ko azaba ari i Washington aho azitabira umuhango nk’umuhamya w’amasezerano ni Perezida William Samoei Ruto wa Kenya muri iki gihe uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ndayishimiye azitabira umuhango wo kwemeza amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC, mu gihe u Rwanda rushinja igihugu cye kuba gikomeje kuyabangamira.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kwezi gushize yavuze ko mu gihe amasezerano yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena ateganya ko impande zayasinye zigomba guhagarika ubushyamirane, Ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’iz’u Burundi zakomeje kugaba ibitero ku mutwe wa AFC/M23 ndetse no ku banye-Congo biganjemo abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Yashinje kandi Ingabo z’u Burundi kuba zikomeje gufatanya na FDLR intambara, mu gihe amasezerano ya Washington ateganya ko uyu mutwe ugomba gusenywa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *