GridArt_20250725_223341928

Ndayishimiye yagiranye inama na Capitaine Ibrahim Traoré

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ku wa Kane tariki ya 24 Nyakanga yatangaje ko yagiranye inama na Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré.

Ndayishimiye abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko inama yagiranye na Traore iri mu rwego rw’ubutumwa yahawe bwo kuba intumwa idasanzwe ya Perezida wa Angola akanaba uw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, João Lourenço.

Yagize ati: “Mu gukomeza ibiganiro byubaka mu rwego rw’ubutumwa bwiza nahawe nk’intumwa idasanzwe ya Perezida uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, nishimiye ireme ry’inama maze kugirana na mugenzi wanjye wa Burkina Faso, Nyakubahwa Ibrahim Traoré.”

Ndayishimiye ntiyigeze atangaza ibyo inama ye na Traoré yagezeho.

Ndayishimiye yakoranye inama na Traoré nyuma y’iminsi ibiri atangaje ko yagiranye “ikiganiro cyiza kandi cyuje urugwiro”na Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Gen. Assimi Goïta.

Ku wa 17 Nyakanga ni bwo Lourenço yagize Ndayishimiye intumwa ye idasanzwe mu karere ka Sahel.

AU mu itangazo yasohoye ku wa Kane tariki ya 17 Nyakanga, yavuze ko Ndayishimiye azayobora “imbaraga za dipolomasi zo mu rwego rwo hejuru ndetse n’ingufu z’ubufatanye” zigamije gukemura ibibazo by’umutekano ndetse n’iby’ubutabazi mu karere ka Sahel.

Aka karere gaherereyemo ibihugu bya Mali, Niger na Burkina Faso bimaze igihe byugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro ya Islamic State.

Mu nshingano Ndayishimiye kandi yahawe harimo gukaza ibiganiro n’abayobozi ba Guverinoma za biriya bihugu, abavuga rikijyana, imiryango itandukanye yo muri kariya karere itegamiye kuri leta, za Sosiyete Sivile ndetse n’abafatanyabikorwa b’ingenzi, mu rwego rwo guteza imbere imishyikirano, kubaka ubwumvikane rusange ndetse no guteza imbere ingamba ziganisha ku mahoro arambye ndetse n’umutekano mu karere ka Sahel.

Lourenço yavuze ko yahisemo Ndayishimiye kubera ko ngo afite ubushobozi bwo guteza imbere icyerekezo cya AU, biciye mu cyiswe imiyoborere ye idasanzwe no kumva neza urusobe rw’ibibazo byugarije umugabane.

Yavuze kandi ko Perezida w’u Burundi afite ubunararibonye n’umuhate udashidikanwaho w’ukwishyira hamwe k’umugabane wa Afurika, kwishyira hamwe kw’akarere ndetse n’ubufanye; bityo kumushyiraho bikaba bijyana n’umuhate utajegajega wa AU wo gushyigikira kubaka amahoro n’ubufatanye bw’akarere muri kamwe mu turere twa Afurika twugarijwe cyane n’ibibazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *