Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yashinje u Rwanda kuba ari rwo rwaba ruha ubufasha burimo ubw’imyitozo umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwe.
Ndayishimiye yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru by’i Burundi cyabereye mu ntara ya Cankuzo.
Ni ikiganiro yakoze nyuma y’icyumweru kimwe umutwe wa RED-Tabara ugabye igitero ahitwa mu Gatumba hafi y’umupaka w’u Burundi na RDC, ukica abantu 20.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda ari rwo rusanzwe ruha ubufasha uyu mutwe.
Ati: “Hashize igihe kirekire iyo mitwe ihabwa amacumbi, ihabwa ibyo kurya, ihabwa ibiro ikoreramo, ihabwa amafaranga n’igihugu ibamo aho mu Rwanda.”
Yunzemo ko “u Rwanda rukwiye kumenya ko gukomeza gufasha aba bica abana ari ukurema urwango hagati y’abaturage b’ibi bihugu byombi”, ngo kuko Abarundi badashobora kwishimira kubona bicirwa abantu n’abo u Rwanda rusanzwe rugaburira.
Perezida w’u Burundi kandi yavuze ko igihugu cye kimaze igihe gisaba u Rwanda kuba rwagiha abagize iriya mitwe rucumbikiye ngo bashyikirizwe ubutabera, gusa bikaba byarananiranye.
Umutwe wa RED-Tabara umaze igihe usaba Leta y’u Burundi ko bagirana ibiganiro bigamije gukemura amakimbirane y’impande zombi.
Ndayishimiye yavuze ko ibyo biganiro bidashoboka, kuko iyo uza kuba ibikeneye yaba ari we ijya gushaka cyangwa igashaka Minisitiri aho kwica abaturage.
Yunzemo ati: “Iyo biba ari no kuvuga ngo bakeneye igihugu ku ngufu bari kuvuga bati ‘reka dutere igisirikare cyangwa igipolisi, hanyuma tubaneshe duhite dufata igihugu’.”
Kugeza ubu u Rwanda ntacyo ruravuga kuri ibi birego bishya by’u Burundi.
Ndayishimiye cyakora yarushinje gufasha RED-Tabara, mu gihe ibihugu byombi byari bimaze imyaka hafi ibiri byarazahuye imigenderanire yari yarazambye muri 2015, ubwo Leta y’u Burundi yashinjaga u Rwanda guha ubufasha abashatse guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida, Pierre Nkurunziza.


