GridArt_20251202_163053097

Ndayishimiye yavuze ku bucuti bwa Jenerali wa RDF n’uwa FDNB

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagaragaje ubucuti busanzwe buri hagati y’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi na Lt. Gen Silas Ntigurirwa wo mu ngabo z’u Burundi, ari ikimenyetso cy’uko ibibazo biri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda bizarangira.

Lt. Gen Ntigurirwa usanzwe ari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare mu biro bya Perezida Ndayishimiye, bivugwa ko yakuranye ndetse akanigana na Maj. Gen Nyakarundi, ndetse bombi bakaba basanzwe ari inshuti magara.

Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo ku wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu biro bye, yabajijwe niba igihe kizagera u Rwanda n’u Burundi bikongera kugenderana, asubiza ko muri Politiki na rwango cyangwa ubucuti bw’iminsi yose bibaho.

Ati: “Mu kintu cyitwa Politiki nta rwango rw’iminsi yose rubaho, nk’uko nta rukundo rw’iminsi yose rubaho. Biraza hakaza igifungo cya Politiki kikarangira, ariko nta mwanzi w’ibihe byose, nta n’umukunzi w’ibihe byose.”

Ndayishimiye yavuze ko mu bihe byahise by’umwihariko mbere y’uko mu Burundi habaho ibibazo bya Politiki byo muri 2015, iki gihugu n’u Rwanda byari bibanye neza cyane kandi bisenyera umugozi umwe.

Ati: “Burya umuntu yareba urukundo rwari hagati y’u Rwanda n’u Burundi mu 2015. Rwari urukundo rurenze, kuko njyewe ndibuka Umukuru w’Igihugu (Pierre Nkurunziza) azamuka i Ngozi, ugahita ubona Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda na we ahise aza bagahurira hariya.”

Yavuze ko na we ubwe yigeze kuza mu Rwanda akagaragarizwa urukundo rukomeye.

Ati: “Ndibuka njya mu Rwanda, abayobozi bakuru b’igihugu na ba Ofisiye bakuriye i Burundi bahise baza kunyakirana”, mbere yo kungamo ati: “Erega n’ubu sinavuga ko nta bucuti buhari. Twige gutandukanya ibintu n’ibindi. Erega igihugu ni igihugu, abantu ni abantu. Burya rero niba hariho ibintu byo gutandukanya, ni ugutandukanya iby’igihugu n’abantu. Hari abantu muhura uyu munsi mukizerana. None se ko tuziranye, ni yo mpamvu mfite icyizere ko ubucuti buzagaruka neza.”

Ba Ofisiye ba RDF na FDNB bakomeje ubucuti!

Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko n’ubwo u Rwanda n’u Burundi bigiye kumara hafi umwaka wose bidacana uwaka, bamwe muri ba Ofisiye bakuru b’ibihugu byombi bakomeje kugenderana hagati yabo, atanga urugero rwa Maj. Gen Nyakarundi na Lt. Gen. Ntigurirwa.

Ati: “Nk’uyu munsi njyewe ndabizi ko aba Ofisiye bo mu Rwanda bahora bavugana n’aba Ofisiye b’iwacu. None nka Jenerali Nyakarundi wamutandukanya gute na Jenerali Silas kandi barakuranye yemwe bakanigana? Abo baba baganira, bakavugana bati ‘niko sha ibi murimo kudukorera ni ibiki’? Undi na we akamubaza gutyo, hari abahita bavuga ngo ‘ibyo nimubirekere abashefu’, nanjye nkabaza umushefu nti ‘none shefu, ko bavuze ngo abashefu tubirangize…tubigenze gute?”

Ndayishimiye yavuze ko afite icyizere cy’uko ibibazo biri hagati ya Kigali na Gitega umunsi umwe bizagera ku iherezo, ati: “Kuba tuvugana nta musemuzi dukeneye hagati y’u Rwanda n’u Burundi, rero umunsi umwe muzabona birangiye.”

Muri Mutarama umwaka ushize ni bwo umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeye kuzamba ndetse iki gihugu gifunga imipaka, nyuma yo gushinja u Rwanda gukorana n’umutwe wa RED-Tabara kivuga ko urwanya ubutegetsi bwarwo.

U Rwanda rwavuze ko nta mutwe n’umwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi rukorana na wo.

U Burundi bwarahiye ko butazigera na rimwe bufungura imipaka ngo keretse buhawe abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza buvuga ko baba i Kigali.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *