Uwase Honorine, wamamaye nka Miss Igisabo, ahanini biturutse ku miterere y’umubiri we ubwo yari yitabiriye amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda 2017, akanaboneramo ikamba rihabwa umukobwa wakunzwe na benshi (Miss Populality), ubu avuga ko ari Miss Igisabo w’ibihe byose.
Ku wa 24 Gashyantare 2018, ubwo hatorwaga nyampinga w’u Rwanda 2018, uyu nyampinga wamamaye nk’igisabo yongeye ahamiriza itangazamakuru ko ari Miss Igisabo.
Yagize ati”…yego ndi igisabo na n’ubu ndacyabishimangira”.
Hari ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2017, ubwo mu karere ka Rubavu hatorwaga abakobwa 6 bazahagararira Intara y’i Burengerazuba mu marushanwa ya nyampinga w’u Rwanda 2017. Nibwo Uwase Honorine yageze imbere y’akanama nkempurampaka, abazwa na Mike Karangwa icyatumye yambara nk’uko yari yambaye, asubiza ko ari ibigaragaza ishusho y’umunyarwandakazi, ko agomba kuba ateye nk’igisabo, izina riva aho kugeza magingo aya.
Dore amwe mu mafoto ye ashimangira ko ari we Miss Igisabo w’ibihe byose


Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



