“Ndi Umunyarwanda” izafasha kumvikanisha “ndi Umunyafurika” muri Muhanga

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Karere ko Muhanga baravuga ko gusobanukirwa na gahunda ya ndi umunyarwanda bizoroshya kumvikanisha gahunda ya “ndi umunyafurika” (Panafrikanism).

[ad id=”44145″]

Gahunda ya Panafricanism cyangwa se “Ndi umunyafurika”, iteganywa n’inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika ikaba ifite intumbero kugera mu mwaka wa 2060, aho bitenyijwe ko Afurika yazaba ifite impirimbanyi ziharanira ukwishyirahamwe k’umugabane wose.

Mu biganiro abagize Inteko ishinga amategeko ku bufatanye n’ikigo k’igihugu cy’imiyoborere RGB mu cyumweru gishize, n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Muhanga na bamwe mu bagize imiryango ya sosiyete sivile basinyiye ko biyemeje kuba impirimbanyi za Afurika.

Twahirwa Augustin avuga ko Gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ari inzira y’ubusamo ku banyarwanda bifuza kuba impirimbanyi za afurika.

Agira ati, “Twe nk’abanyarwanda turabyumva cyane, no kubidusobanurira ntibigoranye, ariko hari ibihugu byacu bikiri inyuma cyane mu kwita ku burenganzira bwa muntu, bisaba ko mwafata ab’i Burundi, Afurika y’Epfo n’ahandi twahurizwa hamwe tikaganira uburyo twakorera hamwe”.

Cyakora ngo hanakenewe ko imibanire y’abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’imitegekere yabyo yiganjemo amacakubiri n’intambara, ikwiye guhinduka kugira ngo abaturage ba Afurika babashe kwibona bamwe mu bandi.

Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB kigaragaza ko kuba impirimbanyi za Afurika bigomba gitangirira ku kubahiriza ibyifuzo by’abaturage uhereye mu nzego z’ibanze kugeza ku nzego zo hejuru bikabona kwambuka imipaka bisakara muri afurika yose.

[ad id=”44145″]

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukagatana Fortuné avuga ko Ku bibazo by’abibaza imibanre n’imitegekere y’ibihugu bya Afurika itanoze, itaba intandaro yo guca integer abanyarwanda kuko hari ibyo bagezeho babihirimbaniye byabera abandi urugero.

Kugirango Ndi Umunyafurika ibashe gushyirwa mu bikorwa, hirya no hino mu turere harabera ibiganiro biyisobanurira, hakanashyirwaho Komite z’abantu umunani ku rwego rwa buri Karere.

Muri iyi gahunda yo gutangiza Panifricanisme kandi habayemo igikorwa cyo gushyiraho inzego z’agateganyo za panafricanisme batorwa:

1.Bwana SHYAKA Theobald aba Chairperson

2. Pasteur BIGARABA Philippe Vice chairperson

3. Umwanditsi aba Madamu UWANYIRIGIRA Florence

4. Ba Komiseri:- KAYIRANGA Innocent comissaire ushinzwe ubukangurambaga

– MUKANKUSI Liberata ushinzwe Information and Communication

-Uburinganire UWIHOREYE M. Jeanne

-Ushinzwe urubyiruko Gerardine

-Uhagarariye abafite ubumuga M– USENGAMANA Oreste

Abatowe basabwe kuba inyangamugayo kandi bakazashaka umunsi bakazaganiriza abanyamuryango,kuzashyira inzego z’agateganyo ku rwego rw’Umurenge,kandi bibutswa ko iyi gahunda igomba guhera ku mudugudu kugira ngo ikomere.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *