Uwiyita Umwami w’u Rwanda, Yuhi Vi Bushayija ngo ni umufana ukomeye w’Umwamikazi w’u Bwongereza, ndetse ngo yaba ari n’umwe mu bagaragu be nawe w’umwami. Ibi Yuhi Vi Bushayija uvuga ko afite inzozi zo kuzagaruka mu Rwanda nk’umwami, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na The Sunday Times yo mu Bwongereza.
Muri iyi nkuru yacyo, iki kinyamakuru cyavuze ko kigiye kuvuga inkuru y’umubyeyi w’abana batatu, Emmanuel Bushayija, wahoze ukora mu bijyanye no gufasha utuye mu majyepfo ya Manchester mu bwongereza waje kuba umwami w’igihugu gituwe na miliyoni hafi 12 ariko ari mu buhungiro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro cye yatanze bwa mbere, Bushayija yasobanuye uko yatynguwe ubwo hatangazwaga muri Mutarama ko ikamba ry’ubwami ry’igihugu cye ari we ugiye kurihabwa nyuma y’urupfu rwa nyirarume, Kigeli V Ndahindurwa watangiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bushayija w’imyaka 56, ngo ni umufana ukomeye w’umuryango w’ubwami bw’u Bwongereza, ndetse mu butumwa yageneye Igikomangoma Harry n’umukunzi we, Meghan Markle, akaba yagize ati: “ Mu izina ry’abaturage b’u Rwanda, mbifurije amahirwe mu mubano wanyu. Nakifuje no kwakira ubutumire bwanyu bw’ubukwe, ariko birashoboka ko mufite abashyitsi bahagij e.”
Ubwami bw’u Rwanda bwisanze mu buhungiro kuva mu 1961. Bushayija n’umuryango we bava mu bwoko bw’Abatutsi byabaye ngombwa ko bahunga igihugu ubwo cyahindukaga repubulika kigatangira kuyoborwa n’umuperezida.
Bushayija aragira ati: “ Ndota kuzasubira mu Rwanda umunsi umwe…atari nk’umwami uri mu buhungiro, ahubwo nk’umwami .” Yakomeje agira ati: “ Nanze kuzemera ko amateka y’imyaka 1,000 yazapfana nanjye. Kugeza ubwo nzasubirayo, nzakomeza imico y’abaturage banjye kandi nkore ibishoboka mfashe Abanyarwanda aho bari hose .”
Umwami wa nyuma w’u Rwanda wemewe, Kigeli V Ndahindurwa, yatangiye mu mwaka ushize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku myaka 80 y’amavuko. Nyuma gato, hahise hatangazwa binyujijwe k’uwari umujyanama we, ko ikamba rihawe Bushayija.
The Sunday Times ikaba ivuga ko muri iryo joro, umugore we, Lilian w’imyaka 49, ukora mu bijyanye no kwita ku barwaye indwara zo mu mutwe, ngo yahise nawe aba umwamikazi. Abahungu babo babiri; umwe ukora mu bijyanye n’ubwubatsi n’undi ukora mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu guhana amakuru, nabo bahise baba ibikomangoma, naho umukobwa wabo uherutse gushyingirwa aba igikomangomakazi.
Bushayija wakoze muri British Heart Foundation no mu iduka rya Barnardo’s shop, ashimangira ko akunda amakipe ya Manchester United na Manchester City mu buryo bungana, agakunda kunywa inzoga yitwa Hydes ikorerwa muri Manchester, no kurya ifiriti iriho isosi y’inyama.
Inzu atuyemo nubwo ari ntoya n’ibyumba bitatu, ngo iramubereye n’ubusitani bwayo ndetse n’abaturanyi b’inshuti bishimira kuba baturanye n’umwami.
Mu cyumba cye, ngo usangamo ifoto nini y’umweru n’umukara ya sekuru, Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda kuva mu 1896 kugeza mu 1931 ubwo yakurwaga ku bwami n’abakoloni.

Umwe mu nshuti magara za Bushayija, Peter Renshaw w’imyaka 57 wahoze akora ku kibuga cy’indege, avuga ko hashize imyaka 10 amuzi, akaba mu myaka mikeya ishize ari bwo ngo yamweretse impapuro zigaragaza ko yari igikomangoma ariko ntabashe kubyizera.
Uyu avuga ko Bushayija ari umugabo wigenga ndetse ngo atajya apfa kumwita nyiricyubahiro bitewe n’ingendo bakoranye bajya London kandi bari bonyine ngo bikaba bimusaba igihe cyo kuzamenyera kumwita umwami.
Renshaw akomeza agira ati: “ Nishimira kuvuga ko ndi inshuti n’Umwami w’u Rwanda. Ninsaza nameze imvi mba mu nzu y’abasaza birashoboka ko bazatekereza ko nataye umutwe ninzajya mvuga ko nari inshuti magara n’umwami .”
Renshaw ariko ngo siwe Mwongereza wa mbere waba uturanye n’umwami wo muri Afurika, kuko ngo n’umwami Mutesa II wa Buganda, bumwe mu bwami bugari bwo muri Uganda, yabaye mu buhungiro mu majyepfo y’uburasirazuba bwa London nyuma yo gukurwaho na perezida wa mbere wa Uganda.
Uyu mwami itangazamakuru ryo mu bwongereza ryahimbaga Freddie, yaje gutanga mu buryo bw’amayobera mu 1969 aguye ahitwa Rotherhithe bias nk’aho yiyahuye nubwo benshi bemeje ko yishwe n’abo bari bahanganye muri politiki.
Bushayija ku rundi ruhande, ngo niwe Mwongereza wa mbere wiswe umwami kuva kubw’Umwami George VI mu 1936. (kuva icyo gihe mwibuke ko u Bwongereza buyobowe n’Umwamikazi). Yavukiye mu Rwanda mu Ukuboza 1960, akurira muri Uganda, aho yakoze muri Pepsi mbere yo kwimukira muri Kenya, aho yavuye yerekeza mu Bwongereza mu 2000 ndetse akaba afite ubwenegihugu bwaho.
Bushayija avuga ko umuryango we wagize impinduka mu kanya gato nyuma y’aho abereye umwami. Ati: “ Dukunze kwakira abantu batelefona bava mu Rwanda basaba ubufasha. Telephone ntijya irekeraho gusona .”
Ngo ubwo yamenyaga bwa mbere ko agiye kuba umwami, Bushayija ngo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri New York, aho yari mu rukiko aburana ko umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa utakoherezwa mu Rwanda ngo abe ariho atabarizwa bakaba baratsinzwe.
Kigeli ngo akaba yari yaramubwiye ko yifuzaga kuzasubira mu Rwanda nk’umwami bitaba ibyo akazatabarizwa muri Portugal.
Ngo yari arimo kwitegura gusubira muri Manchester rero ubwo yakiraga ubutumwa buturutse ku mujyanama wa Kigeli bumubwira ko yagizwe umwami utaha w’u Rwanda, nyuma y’iminota mikeya ngo telephone ye yenda gushwanyukwa kubera abantu bahise batangira kumuhamagara bamwifuriza amahirwe.

Aho gusubira mu Bwongereza, yahinduye gahunda ahita yerekeza muri Portugal, ahari hateguwe imihango ya kiliziya gaturika na Duke wa Braganza, ukuriye umuryango w’I bwami muri Portugal, yo gusezera bwa nyuma Kigeli yitabiriwe n’abantu bagera mu 100.Icyo gihe ngo baramusengeye asubira I Manchester nk’umwami.
Kuri ubu ngo Bushayija arashaka gushinga uburyo bwo kujya afasha abaturage b’u Rwanda aho bari hose ku isi, ndetse ngo arashaka gusangiza Abongereza imico n’imigenzo by’Abanyarwanda.
Ku kibazo cyo kuba azataha ubukwe bw’igikomangoma Harry, Bushayija yasubije aseka agira ati: “ Ndi umuturage w’u Bwongereza, kandi nishimira kuba umugaragu w’Umwamikazi .”
Yongeyeho ko Meghan ugiye kuba umugore w’igikomangoma Harry yasuye igihugu cye (u Rwanda) ndetse akahokorera ibikorwa byo gufasha abana b’Abanyarwanda akaba yifuza kumushimira kubw’ibyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


