WhatsApp_Image_2025-04-15_at_15.00.10

Nduhungirehe ayoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye inama ya WEF yitabiriwe n’abarimo Trump

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, ayoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye inama y’ihuriro mpuzamahanga ku bukungu ya World Economic Forum iri igomba kubera i Davos mu Busuwisi.

Ni inama iri kuba ku nshuro ya 56.

Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi yatangaje ko mu ntumwa z’u Rwanda zitabiriye iriya nama harimo Minisitiri Nduhungirehe, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Musoni Paula n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Dr. Jean-Guy Afrika.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo inama ya World Economic Forum yatangiye, ikazamara iminsi itanu.

Abantu barenga 3,000, baturutse mu bihugu birenga 130 ni bo bayitabiriye.

Barimo abayobozi bakuru ba politiki bagera kuri 400, barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma 65, ndetse n’abayobozi batandatu b’ibihugu bigize itsinda rya G7. Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu bitabiriye iriya nama.

Abitabiriye iriya nama kandi barimo abayobozi bakuru b’ibigo (CEO) n’abayobozi b’inama z’ubuyobozi bagera kuri 850, abanyapolitiki, imiryango itegamiye kuri Leta, abashakashatsi bo muri za kaminuza n’abandi.

Biteganyijwe ko iriya nama izibanda ku ngingo zitandukanye zirimo zifite aho zihuriye n’ibibazo byugarije Isi, ihindagurika ry’imbaraga za politiki ku isi, iterambere n’imikoreshereze y’ubwenge buhangano (AI) no gushora imari mu bumenyi n’ubushobozi bw’abantu hagamijwe imirimo y’ejo hazaza.

Hari kandi ibijyanye no kurengera ibidukikije, iterambere rirambye, iterambere rigera kuri bose, n’inzira zo kongera icyizere n’ubufatanye mu isi irangwa n’amakimbirane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *