Indege irimo abantu 72 yakoreye impanuka mu gihugu cya Nepal kuri iki Cyumweru, aho ibtangazamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko iyi ndege yaguye hagati y’ikibuga cy’indege cya kera n’igishya cya Pokhara mu gihugu rwagati .
Umuvugizi wa Yeti Airlines, Sudarshan Bartaula, yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ati: “Muri iyo ndege harimo abagenzi 68 hamwe n’abakozi bane…ubutabazi burakomeje, ntabwo turamenya ubu niba hari abarokotse,”
Televiziyo ya Leta yatangaje ko hari imirambo yakuwe ahabereye impanuka mu burengerazuba bw’iki gihugu gito giherereye muri Himalaya.
Umuyobozi w’ibanze, Gurudutta Dhakal, yavuze ko ibisigazwa by’indege byari bikiri kugurumna kandi abashinzwe ubutabazi bageragezaga kuzimya umuriro.
Ati: “Abatbazi bamaze kuhagera bagerageza kuzimya umuriro. Inzego zose ubu zibanze ku kuzimya umuriro no gutabara abagenzi ”.


