Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyasohoye gahunda y’uko abanyeshuri bazataha mu rugo hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo ya Minisiteri y’Uburezi y’igihembwe cya Gatatu cy’umwaka w’amashuri 2023- 2024.
Mu itangazo ryasohowe na NESA kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024, hagaragaramo gahunda y’uko abanyeshuri bazajya mu rugo bavuye ku bigo bigamo bacumbikiwe.
Biteganyijwe ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gutaha ku wa 5 Nyakanga kugeza ku wa 8 Nyakanga uyu mwaka.
Abanyeshuri bazajya bataha hakurikijwe uturere bigamo nk’uko bigaragara ku itangazo NESA yasohoye kuru uyu wa Kabiri.
Dore uko abanyeshuri bazataha



