Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yagabye igitero simusiga kuri Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, hamwe n’abayobozi b’u Bufaransa na Canada, abashinja gushyigikira ubwicanyi kandi avuga ko “bavuze kenshi ko bifuza ko Hamas yaguma ku butegetsi”.
Yashinje kandi Starmer, Emmanuel Macron na Mark Carney ko bashyigikiye “abicanyi ruharwa, abafata ku ngufu, abica abana ndetse na ba rushimusi”.
Netanyahu yabivuze nyuma y’igitero cyo ku wa Kane cyibasiye abakozi ba ambasade ya Israel i Washington. Iminsi mike mbere yaho, u Bwongereza, u Bufaransa na Canada byari byamaganye igitero cyagabwe na Israel muri Gaza bavuga ko “kidakwiye” kandi bavuga ko ikibazo cy’ubutabazi “kitari icyo kwihanganirwa”.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (10 Downing Street) byerekanye ko Sir Keir Starmer yabanje kwamagana mbere igitero cy’i Washington.
Mu butumwa bwe, Sir Keir yavuze urwango rukorerwa Abayahudi ari “ikibi tugomba gukuraho”.
Ibihugu uko ari bitatu byamaganye ubwicanyi bwabereye i Washington, aho abakozi ba Ambasade ya Israel, Yaron Lischinsky w’imyaka 30 na Sarah Lynn Milgrim w’imyaka 26 barasiwe mu birori byakiriwe n’Inzu Ndangamurage y’Abayahudi. Polisi yavuze ko ukekwaho icyaha, Elias Rodriguez, yavugije induru avuga ngo ” free Palesitine ” ubwo yafatwaga.
U Bwongereza, u Bufaransa na Canada, ibihugu bisanzwe byegereye Israel, byanifatanyije na yo nyuma y’ibitero yagabweho na Hamas mu majyepfo y’igihugu mu mezi 19 ashize, byahitanye abaturage basaga 1200.
Amagambo y’ibi bihugu bisaba Israel guhagarika ibitero biheruka kugaragara ariko yabonwe nko kunenga gukomeye ibikorwa bya gisirikare bya Israel kutabayeho kuva intambara yo muri Gaza yatangira. Byanakangishije ibikorwa bifatika kandi mu gihe Israel yaba idahinduye ingendo.
Ku wa Gatatu, Sir Keir yongeyeho ko icyemezo cya Israel cyo kwemerera gusa imfashanyo nkeya muri Gaza “kidakwiye rwose” maze u Bwongereza buhagarika ibiganiro ku masezerano y’ubucuruzi yashoboraga kuba nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.
Muri videwo yashyize ahagaragara, Netanyahu yavuze ko Hamas yashakaga kurimbura Israel no kurimbura Abayahudi. Yavuze ko uyu mutwe witwaje intwaro wo muri Palesitine wakiriye neza kunenga, guhuriweho n’u Bwongereza, Abafaransa na Canada, imyitwarire ya Israel mu ntambara.
Netanyahu yavuze ko bamwe mu bafatanyabikorwa ba Israel bifuzaga ko Israel “ibyihorera ikareka ingabo z’abicanyi ruharwa za Hamas zikarokoka”.
“Ndabwira Perezida Macron, Minisitiri w’Intebe Carney na Minisitiri w’Intebe Starmer, ko igihe abicanyi ruharwa, abafata ku ngufu, abica abana n’abashimusi babashimiye, ubwo muri ku ruhande rubi rw’ubutabera.”
Yongeyeho ati: “uri mu ruhande rutari rwo rw’ikiremwamuntu, kandi uri mu ruhande rutari rwo rw’amateka.”
Minisitiri wo muri Israel, Amichai Chikli, yavuze ko Sir Keir Starmer n’abandi bayobozi bakomeje gusigiriza”ingabo z’iterabwoba”.
Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ingabo z’u Bwongereza, Luke Pollard, yamaganye ubwicanyi bwabereye i Washington ariko yamagana ibyo Netanyahu yavuze kuri Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Yagize ati: “Dushyigikiye uburenganzira bwa Israel bwo kwirwanaho igihe cyose bazaba babikora bubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, umwanya duhagazemo kuva ibyo bitero biteye ubwoba byaba ku itariki ya 7 Ukwakira.
“Turabisobanura neza kandi ko dukeneye kubona imfashanyo igera ku bantu bababaye rwose muri Gaza.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, Christophe Lemoine, yongeye gushimangira kunenga “gukomeza intambara kwa Israel” muri Gaza nyuma y’ijambo rya Netanyahu.
Yatangarije Radiyo FranceInfo ati: “Israel igomba kwemerera imfashanyo zikinjira. Kwinjira bigomba kuba byinshi kandi ku buntu.”
Kuri uyu wa Kane ushize, bivugwa ko amakamyo arenga 90 yari atwaye imfashanyo yemerewe kwinjira muri Gaza ariko Loni yavuze ko uwo mubare udahagije na gato mu guha Abanyapalestine bahatuye ibyo bakeneye byose.
Imfashanyo zinjiye muri Gaza zaje nyuma y’ibyumweru 11 zitemerewe kuhagera, aho imiryango itabara imbabare yavuze ko bishobora guteza inzara. Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas ivuga ko Israel yubuye kugaba ibitero by’indege muri Werurwe bimaze guhitana Abanyapalestine 3,613 kuva icyo gihe.


