Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yasabiye ibihano bikomeye ibigo mpuzamahanga byose bicukura amabuye y’agaciro mu gihugu cye mu buryo butemewe.
Perezida Tshisekedi mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa 21 Nzeri 2021, yavuze ko ibi bigo bikora ubucukuzi muri ubu buryo ari byo usanga bitera inkunga imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano.
Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati: “Ibihano bikomeye kandi by’intangarugero bigomba gufatirwa ibigo by’Abamafiya bikorera mu gihugu; byaba mpuzamahanga bicukura amabuye y’agaciro mu gihugu cyanjye mu buryo butemewe n’amategeko; bigahindukira bigaha intwaro imitwe yitwaje intwaro, igahungabanya umutekano wa RDC n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.”
Iri jambo Perezida Tshisekedi arivuze nyuma yo gusaba abaminisitiri kwiga ku buryo amasezerano ya miliyari 2.7 z’Amadolari ya Amerika Joseph Kabila yasinyanye n’u Bushinwa mu 2008 ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yavugururwa, bitewe n’uko ngo nta terambere ageza ku Banyekongo.
Yabisabye abaminisitiri tariki ya 10 Nzeri 2021 nyuma y’igihe gito bigaragaye ko hari ibigo by’Abashinwa bicukura aya mabuye mu buryo budakurikije amategeko. Ibi birimo 6 bikorera muri Teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru byahagaritswe na Guverineri Théo Ngwabidje Kasi nyuma yo kugaragaraho aya makosa.


