Neymar aracyashengurwa n’ibitego 7 ikipe ya Brésil yatsinzwe mu gikombe cy’isi (2014)

Sangiza iyi nkuru

Mu mikino y’igikombe cy’isi 2014, kuri Stade Maracana ikipe ya Bresil yatsinzwe ibitego 7-1, ubu rutahizamu wa Paris Saint Germain ukomoka mu gihugu cya Brézil, Neymar da Silva Santos Junior aratangaza ko ikipe ya Brézil imeze neza kuruta ubushize kandi ko nta kipe Brézil yatinya guhura nayo, yemeza ko bazaha akazi gakomeye andi makipe mu mikino y’igikombe cy’isi izabera mu Burusiya umwaka utaha.

kuri Stade Maracana ikipe y’igihugu cya Brézil’ La Selecao’ imbere y’abafana bayo yasezerewe bigayitse n’ikipe y’Abadage’ Mannschaft ’ ku intsinzi y’ibitego 7-1 muri ½ mu mikino y’igikombe cy’isi, Abadage baza no gutwara icyo gikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya Argentine 1-0.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya FIFA, Neymar Junior yasubije byinshi ku bibazo byibazwaga na benshi mu bakunzi b’ikipe ya Brézil, avuga ko ikipe ya Brézil yiteguye neza gucana umucyo mu Burusiya umwaka utaha, kandi ko biteguye gutanga ibishoboka byose ngo ikipe ye yigorore ku bafana bityo bagasibanganya amateka mabi bagize ubwo iyi mikino yaberaga iwabo 2014.

Ati “itsinzi ya 7-1 yateye bamwe muri twe guhungabana mu mutwe gusa na none nitanzeho urugero, ihora ituma nkora cyane kugira ngo njye na bagenzi banjye aya mateka mabi tuzayakureho duha ibyishimo abakunzi ba La Selecao’.

Yakomeje avuga ko Brézil igomba kwigarurira icyubahiro yatakaje mu mikino y’igikombe cy’isi 2014 kuko ikipe bafite itandukanye niyo bari bafite mu myaka ine ishize

Ati “Brazil buri wese bubahaga bakanayikunda yagarutse, ikipe ikina umupira mwiza kandi igashimisha benshi, imyumvire y’abafana yarahindutse, abakinnyi bariyizeye kandi biteguye gutanga ibyishimo”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Neymar yasoje agira ati “igikombe cy’isi cya 2014 ntabwo nagize amahirwe yo gusoza imikino yanjye kubera imvune ikomeye nagize, nararize, ndababara ku buryo bukomeye gusa ibyo bihe nibyo bingira uwo ndiwe, birankomeza cyane nkumva ngomba gukora cyane buri munsi kugirango bya bihe bitazagaruka na none, yaba ari ikimwaro kuri njye na bagenzi banjye, iyi mikino igiye kuza ni ikintu gikomeye cyane kuri twe, njyewe ubwanjye nzakora cyane tucyegukane”.

Neymar da Silva de Santos Junior yavutse kuwa 5 Gashyantare 1992, ahitwa Mogi das Cruzes muri Brézil, ni umukinnyi wa Paris Saint Germain aho yaguzwe ava muri FC Barcelona ku kayabo ka miliyoni 222 z’amayero, akaba ari we kuri ubu mukinnyi uhenze ku isi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *