Ngabo Karegeya yashyikirijwe ibyangombwa by’ubutaka Leta yahaye ikigo yashinze

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d’Arc yashyikirije umushumba witwa Ngabo Karegeya ibyangombwa by’ubutaka Leta iherutse guha ikigo cy’ubukerarugendo yashinze, Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd.

Mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 30 Mutarama 2023 ni bwo hafashwe icyemezo cyo kwegurira iyi kampani ubutaka bwo mu Bigogwe kugira ngo ibwifashishe mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bworozi.

Minisiteri y’ibidukikije kuri uyu wa 7 Gashyantare 2023 yemeje ko Minisitiri Mujawamariya yamaze gushyikiriza Ngabo ubu butaka, iti: “Uyu munsi, Minisitiri Mujawamariye Jeanne yasinyanye amasezerano na Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd ihagarariwe na Ngabo Karegeya. Muri uyu muhango, iyi sosiyete yashyikirijwe ubutaka bwa Leta yahawe bwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bworozi.”

Ni amakuru yemejwe na Ngabo, aboneraho gushima ikiganiro yagiranye na Minisitiri Mujawamariya. Ati: “Uyu munsi, Minisiteri y’ibidukikije yashyikirije company y’Ibere rya Bigogwe Tourism (IBTC) ubutaka iherutse guhabwa na Leta y’u Rwanda. Ndashimira Minister Mujawamariya Jeanne ku bw’ibiganiro byiza twagiranye ndetse n’inama yatugiriye nk’umubyeyi ukunda umuco n’ibidukikije. Amata aduhame.”

Ngabo yamamaye ku mbuga nkoranyambaga, amenyekana ku izina ‘Ibere rya Bigogwe’. Mu biganiro yagiranye na BWIZA, yasobanuye ko intego afite ari ukwigisha Abanyarwanda n’abanyamahanga umuco ushingiye ku bworozi bw’inka.

Inkuru yabanje https://bwiza.com/?Kampani-ya-Ngabo-Karegeya-yeguriwe-ubutaka-mu-Bigogwe-ashimira-Perezida-Kagame

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *