Umusore witwa Munezero Said Navuko wo mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda, akurikiranyweho gusambanya ku ngufu nyirakuru w’imyaka 86, uyu mukecuru akaba avuga ko uyu mwuzukuru we basanzwe babana yamwihereranye akamurusha imbaraga akamusambanya ku gahato.
Nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rurenge, Mapendo Gilbert, yabibwiye ikinyamakuru Ukwezi.com dukesha iyi nkuru, ngo ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 5 Nyakanga 2018, aho yasobanuye ko uyu musore n’ubusanzwe azwi nk’umuntu wananiranye kuburyo bikekwa ko yari yananyweye ibiyobyabwenge.
Mapendo Gilbert agira ati: “Ni umwuzukuru we basanzwe babana kuko nyina yagiye i Bugande. Nimugoroba ni bwo baduhaye amakuru aturutse mu mudugudu avuga ko uwo mwana ashobora kuba yari yafashe ibiyobyabwenge kuko n’ubundi arafunguwe azira ibijyanye n’urumogi, ubwo rero birashoboka ko n’ubundi yari yabinyweye, biragaragara ko yamuhohoteye ariko ubwo umukecuru twari twamwohereje kwa muganga ngo hakomeze gukorwa iperereza.”
Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rurenge akomeza avuga ko nyirakuru w’uyu musore na we yihamiriza iby’amahano yahuye nayo agasambanywa n’umwuzukuru we, ubu uyu ukurikiranyweho iki cyaha akaba yashyikirijwe inzego z’umutekano ngo zikore ibisabwa hanyuma ashyikirizwe ubutabera.


