Ubujura bukabije n’ubukene mu Karere ka Ngororero bukomeje gutera abaturage ngo burakururwa n’abirirwa banywa ibiyoga by’ibikorano n’itabi barangiza bakahuka imirima n’amazu bya bagenzi babo bakiba.

Mu kiganiro na bwiza.com, abaturage bo mu Karere Kangororero bavuze ko bahangayikishijwe n’ubujura bukomeje kwiyongera umusubirizo aho abajura birara mu mirima y’abaturage n’amazu bakabacucura ibyabo, Sarah Mukarukaka utuye mu murenge wa Ngororero avuga ko yaragiye kweza imyumbati ariko abajura bakaba barayirayemo bakayikura banarangiza bakamukurira ibirayi byari bigiye kwera,aho kuri ubu afite ikibazo kibyo azarya nyuma yo gusurwa n’ibisambo.

Namenyumunsi Faustin nawe avuga ko mu kwezi gushize abajura binjiye muri botike ye bakamutwara ibintu yacuruzaga ariko akaza gufata umwe nawe yaje gusanga ntacyo afite yabasha kumwishyura bityo ahitamo kwicecekera, ati: ikibazo n’abantu birirwa bicaye bakanga gukora abandi bakirirwa mu mayoga(ibiyoga by’ibikorano) cyangwa baragurishije ibyabo bakabimara barangiza bakaza kwiba ibyacu.

Kuradusenge Janvier Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yatangaje ko nubwo hariho igihe zimwe mu insoresore zibaca mu irihumye zikajya kwiba abaturage, Akarere kagerageza kubahashya no kubigisha ngo bave muri ibyo bikorwa by’ubujura no kunywa ibiyoga bitemewe ndetse ko bamwe mubafatwa bahanwa abandi bakajyanwa mu bigo ngororamuco.
Uyu muyobozi yahumurije abaturage be avuga ko badakwiye kumva ko hari igikuba cyacitse kuko ntabyera ngo de ahubwo icyo bakwiye gukora ari ugufatanya n’ubuyozi mu gukora nokongera ibikorwa byo gucunga umutekano n’amarondo birimo guhashya ubwo bujura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga @bwiza.com


