Yankurije Marie Goretti na Nsengiyumva Jérémie basanga uburyo bizemo basa n'abapfunyikiwe amazi,bagasaba ko abazahiga nyuma yabo hari byinshi byahinduka ngo babashe kugira icyo bahakura.

‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri bakoze ikizamini gisoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye muri GS Saint Justin Nyaruteja riri mu mudugudu wa Nyaruteja, akagari ka Rwambogo, mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi, n’ababyeyi babo baravuga ko batiteze umusaruro muri icyo kizamini kuko mu masomo 9 bakoze agera kuri 5 batari barigeze bayiga kubera kubura abarimu, bagasaba MINEDUC kwita ku kibazo cyabo by’umwihariko mu ikosorwa ryacyo, bagahabwa amanota y’amasomo bize ayo bakoze batarayize ntiyitabweho kuko ngo batatsinda ibyo batigeze biga.

Baganira na Bwiza.com, bavuze ko ibyababayeho bakeka ko nta handi byabaye mu gihugu kuko mu masomo 9 yose bakoreye ikizamini cya Leta, ayo bari baraboneye abarimu kuva mu wa kabiri ari 4 gusa,andi bamaze imyaka 2 yose nta barimu bayaboneye kuko, kubera imiterere y’aka gace ngo nta mwarimu wigisha mu yisumbuye uhoherezwa ngo ahamare kabiri, bakavuga ko batizeye gutsinda, bakanavuga ko ikibababaje ari uko nibanatsindwa nta handi baziga, kuko iri shuri ari iry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 gusa, badafite hafi yabo iry’ubw’imyaka 12 ari yo mpamvu ngo n’abaharangije mbere hafi ya bose biyicariye mu ngo.

Yankurije Marie Goretti , umwe mu bakoze, ati’’ Ibiba muri iri shuri ni agahomamunwa, sinzi niba MINEDUC ibizi. Ubusanzwe mu kizamini cya Leta gisoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye, amasomo akorwa mu cya Leta ni Imibare, ubutabire, ibinyabuzima, ubugenge,ikinyarwanda,icyongereza, ibijyanye no kwihangira imirimo,amateka n’ubumenyi bw’isi, ariko ayo twari twaraboneye abarimu ni imibare,ubugenge,ubutabire n’ibinyabuzima gusa ,asigaye yose kuva mu wa 2 ntitwigeze tuyabonera abarimu n’uwagiraga ngo araje mu isomo rimwe muri ariya nta gihembwe yahamaraga.

None se niba mu masomo 9 ayo twaboneye abarimu ari 4 gusa, tugakora ikizamini cya Leta nk’abize neza amasomo yose, ubwo koko mwebwe mwumva twazabona ayahe manota? Twumva mu ikosorwa ry’icyo kizamini tudakwiye gufatwa nk’abandi b’ahandi mu gihugu kuko twe ntitwize, tumeze nk’abatahiye aho imyaka 3 yose ibaye nk’itubereye imfabusa.’’

Yankurije Marie Goretti na Nsengiyumva Jérémie basanga uburyo bizemo basa n'abapfunyikiwe amazi,bagasaba ko abazahiga nyuma yabo hari byinshi byahinduka ngo babashe kugira icyo bahakura.
Yankurije Marie Goretti na Nsengiyumva Jérémie basanga uburyo bizemo basa n’abapfunyikiwe amazi,bagasaba ko abazahiga nyuma yabo hari byinshi byahinduka ngo babashe kugira icyo bahakura.

Anavuga ko nta barimu b’indimi bigeze babona kuva mu wa 2 n’izidakorwa mu cya Leta batazize, iri shuri kuva ryashingwa mu 1996 ari ishuri ribanza kugeza n’uyu munsi nta mudasobwa n’imwe yigeze ihagera, haba imwe ku mwana mu ishuri ribanza, haba n’izagombye gukoreshwa n’abo muri iki cyiciro cy’ayisumbuye yahashyizwe muri 2017, bamwe makavuga ko barinze barangiza iki cyiciro batarebye mudasobwa mu maso cyangwa ngo bayikozeho ikiganza, kuyikoraho bisaba urugendo rw’amasaha 8 kugenda no kugaruka ujya aho ziri muri GS nyabitimbo na GS Gasumo, amashanyarazi akaba arigezemo uyu mwaka, mudasobwa bakayiga mu magambo bataranayica iryera.

Bavuga kandi ko nta na Laboratwari bagira, ibikorerwa muri Labo na byo babibwirwa mu magambo,nta n’ishuri ribegereye riyifite ngo babe barayikandagiyemo nibura umunsi umwe, nta mfashanyigisho zihagije bagira, nta mazi meza , abanyeshuri n’abarimu banywa amazi mabi y’ibishanga,iyo ari mu mvura bagakoresha ayo mu bigenga, mu zuba bakanywa bakanatekesha ayo mazi mabi bakoresha isaha irenga bajya kuyavoma bigatuma n’ayo masomo bafitiye abarimu batayiga neza, Yankurije akavuga ko basa nk’aho ntacyo bize, muri make bapfunykiwe amazi.

Ati’’ Ntitwakoze ibizamini nk’ababyize ni yo mpamvu nta musaruro twiteze. Mudasobwa zo nkanjye ngize imyaka 17 ntarayibona n’amaso,nta Labo, nta ndimi twigeze twiga wagira ngo aha si mu Rwanda pe. Ikindi kibabaje ni uko hano nta shami rihari kandi n’ubusanzwe abakomeza ni bake cyane kuko kuva aha kugera muri GS nyabitimbo cyangwa GS gasumo hari uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ni urugendo rw’amasaha 8 kugenda no kugaruka. Aho kurukora rero duhitamo kwicara, ni bwo usanga abakobwa batwara inda z’imburagihe,bashaka abagabo batagejeje igihe n’abo bagabo badafite uko bameze ugasanga ni ikibazo gikomeye kandi nta n’icyo umuntu yize nibura ngo agitahane.’’

AMAJWI Y’UBUHAMYA BW’ABANYESHURI N’ABARIMU

Mugenzi we Nsengiyumva Jérémie na we ati’’ Mu wa mbere twari twagerageje kubona abarimu ariko kuva mu wa 2 kugeza mu wa 3 dukora icya Leta twarababuze n’uje yigendera avuga ko ubuzima bw’ino atabushobora. Twakoze ibyo dushoboye turataha, nta gutsinda rwose nta n’ahandi twumva tuziga kuko ino ntahahari,nta n’ishuri ry’imyuga rihaba,mbese nta ejo hazaza twavuga ko dufite.’’

Barushywanubusa Fanuel uhigisha mu ishuri ribanza avuga ko imibereho mibi mwarimu ahura na yo muri aka gace ituma uhazanywe wese atahamara kabiri, ati’’ Hano mwarimu abayeho nabi cyane. Icya mbere nta cumbi rye rihaba nta n’abaturage bubaka ngo nibura tuyakodeshe, tuba mu bikari by’utubari, mu tuzu tutagira amashanyarazi, nta n’agasima, guhaha tujya I Nyakabuye aho umuntu akora amasaha arenga 10 kugenda no kugaruka tukaza tubyikoreye ku mutwe kuko amafaranga uwagutwaza yaguca ntiwayabona, nta na poste de santé iba hano urwaye ni urugendo rw’amasaha 10 kugenda no kugaruka ugera kuri poste de santé ya Gasumo cyangwa ugera ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo, nta mazi yo kunywa tugira mugitondo mbere yo kwigisha tubanza kujya kuvoma mu bishanga.

Aba barezi bavuga ko igihe nta gihindutse ngo bahabwe ibyo basaba birimo icumbi,amazi meza n'ivuriro ry'abaturage bose hafi, hatazigera haza abarezi bashoboye ngo bahamare kabiri.
Aba barezi bavuga ko igihe nta gihindutse ngo bahabwe ibyo basaba birimo icumbi,amazi meza n’ivuriro ry’abaturage bose hafi, hatazigera haza abarezi bashoboye ngo bahamare kabiri.

Mugenzi we Kwizera Gratien na we ati’’ Woherejwe hano kubera umuhanda mubi Ruhunde-Nyaruteja ukora amasaha arenga 2 n’amaguru ngo ugere hano kuko ho byanze bikunze ni amaguru nta moto ihagera ,watanze n’andi mafaranga menshi ya moto akugeza kuri uwo muhanda aho waturuka hose,hakaba n’abagenda umunsi wose n’amaguru ngo bagere hano, kwigishanya inzara kuko ntacyo tuba twariye, ibyo byose uwoherejwe hano akumva amakuru yaho ntahaza n’uhaje ahita yigendera, natwe kuhihambira ni ugukunda igihugu nta kindi, ni yo mpamvu rero abana bakoze amasomo batize.’’

Nzitukuze Joséphine,umwe muri komite y’ababyeyi baharerera avuga ko ibi byose bituma ababyeyi bavuga ko bibabaje kohereza umwana ku ishuri ntiyige kubera kubura abamwigisha bamwe bakanarita kubera ko baba bavuga ko ntacyo bajya gukorayo, bagasba ko umuhanda Ruhunde-Nyaruteja uhagera wakorwa hakagendwa, bagahabwa ivuriro n’abarezi n’abana,kimwe n’abandi baturage bakabona aho bivuriza, bagahabwa icumbi rya mwarimu abarezi ntibacumbike mu bikari by’utubari, bagahabwa amazi meza abana ntibanywe abatera ibindi bibazo,bakanahabwa ishami abarangije icyiciro rusange ntibicare,bagahabwa mudasobwa,ibitabo na Labo,abana bakumva ko na bo biga nk’abandi, ngo bitabaye ibyo nta remye ry’uburezi babona ku bana babo.

Nzitukuze Joséphine,umwe mu babyeyi bahagarariye abandi muri iri shuri asanga bibabaje kohereza umwana ku ishuri akabura abamwigisha kugeza n'aho akorera ikizamini cya Leta ibyo atize.
Nzitukuze Joséphine,umwe mu babyeyi bahagarariye abandi muri iri shuri asanga bibabaje kohereza umwana ku ishuri akabura abamwigisha kugeza n’aho akorera ikizamini cya Leta ibyo atize.

Umuyobozi w’iri shuri Ntibaziyaremye Maurice, na we yemeza ibyo ababyeyi n’abana bavuga. Ati’’ Ni byo ariya masomo ntitwayaboneye abarimu nk’uko babivuze kuko hano dufite ikibazo cy’abigisha mu yisumbuye bahashyirwa ntibahaze, n’uje agahita yigendera kubera uko bahabona, nanjye ndi umuyobozi w’ikigo mba mu kazu kahoze ari butike nakuyemo uwacururizagamo wagakodeshaga amafaranga 6000 muha amafaranga 8.000 ngo nkabemo, ni ak’ibyondo nta gasima na gake, nta bwiherero niherera mu baturage hafi aho, nta bwogero, kurya ku manywa ndya ku ishuri nijoro nkaburara cyangwa nkanywa icyayi gusa nkaryamo kuko no kurya ari ikibazo, umwarimu uje rero akabona ubwo buzima nanjye Diregiteri mbamo, ahita agenda atanasezeye.’’

Umuyobozi w'iri shuri Ntibaziyaremye Maurice asanga Leta ikwiye kwita kuri iri shuri by'umwihariko kugira ngo na ho hagere ireme ry'uburezi.
Umuyobozi w’iri shuri Ntibaziyaremye Maurice asanga Leta ikwiye kwita kuri iri shuri by’umwihariko kugira ngo na ho hagere ireme ry’uburezi.

Yongeyeho ati’’ Ntako Akarere katagira ngo kadusabire abarimu ariko byaranze pe, abana ntibatsinda batize kuko ubu hakoze abanyeshuri 31 ntibizeye gutseinda kuko ibyinshi ntibabyize, ubushize hakoze 38 ababonye amabaruwa ni 11 gusa,uwawubanjirije hakoze 41 abayabonye ni 14 gusa, imyaka yose ishize iri shuri ririho nta mudasobwa n’imwe yahakandagiye,umuriro uhageze muri uyu mwaka, mbese nk’uko ababyeyi babivuze hano hatitaweho by’umwihariko ngo baduhe n’ishami nibura n’abo batabonye amabaruwa bakomeze kwiga, nta byo twaba turimo.’’

Iri shuri Leta ifatanyamo na Kiliziya gatulika,ubwo Musenyeri Sinayobye Edouard,umushumba wa Diyoseze gatulika ya Cyangugu hajyaga gufungura no guha umugisha santarali nshya ya Nyaruteja, akahakora urugendo rw’ibilometero 8 n’amaguru imodoka ye yabuze aho inyura, yavuze ko ikibazo cy’aba bana yacyumvise agiye kugikorera ubuvugizi bwimbitse.

Ati’’ Ni ikibazo gikomeye nacyumvise, hari inama nyinshi ziduhuza mu rwego rw’ubufatanye n’ababishinzwe n’uburezi burimo, uko tuzajya duhura nzajya mbibutsa kandi na bo barabizi, turebe ko byakemuka kuko nahageze nabibonye.’’

Musenyeri Edouard Sinayobye,umushumba wa Diyoseze gatulika ya Cyangugu aravuga ko nyumva yo kumva ububabare bw'abana,abayeyi n'abarezi bo kuri iri shuri agiye kubakorera ubuvugizi hakagira igihinduka.
Musenyeri Edouard Sinayobye,umushumba wa Diyoseze gatulika ya Cyangugu aravuga ko nyumva yo kumva ububabare bw’abana,abayeyi n’abarezi bo kuri iri shuri agiye kubakorera ubuvugizi hakagira igihinduka.

Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem na we avuga ko ibi bibazo abaturage babimugejejeho,ku barimu akavuga ko umwaka ushize mu karere kose bagize ikibazo cy’umubare utari muto w’abarimu babuze,ariko ku bufatanye na REB kiri gukemuka, kuba bariya barakoze ikizamini cya Leta cy’ibyinshi batize, kuba abarimu baho babayeho nabi bigatuma n’uhashyizwe,nyuma yo kumva amakuru yaho atahajya n’uhagiye yabura n’aho arara agahita yigendera, kuba abahatuye barwara ntivuze kuko nta vuriro na rimwe ribegereye bafite, n’ibindi, baza kuvugana n’ubuyobozi bw’ishuri bakumva ukuri kwabyo n’uburyo hari ibyabonerwa ibisubizo vuba.

Bwiza.com yashatse kumenya icyo ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze REB bagiye gukora ku kibazo aba bana bafite cyo kubazwa nyamara batarigeze bigishwa , aho imyaka ibiri bize nta barimu bayo, binashimangirwa n’abarezi ndetse n’umuyobozi w’ishuri, ku murongo wa telefone Dr. Mbarushimana Nelson , ntiyabashije gufata telefone yacu, twamwoherereje ubutumwa kuri telefone ye arabusoma ariko ntiyigeze asubiza kugeza ubwo twasohoreye iyi nkuru, tubijeje ko igihe REB izagira icyo ivuga tuzabibagezaho.

Soma Izindi Nkuru

30 Responses

  1. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    Uwahampa akazi nkigira kwigisha abo bana babanyarwanda gusa.

  2. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe

  3. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    Uwampa ako kazi . ubuse kurubu murwanda nihehe hakiri kure?

  4. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe

  5. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    Uburangare ku nzego zose. Kuva hasi kugera hejuru.
    Bishoboka bite ko ishuri rimara igihembwe, umwaka 1, imyaka ibiri, ishuri ritagira abarimu, abana bakitwa ko biga????
    Abashinzwe uburezi ku Umurenge, Akarere babikozeho iki? Ubwo se bimuraga abana mu myaka ngo bigende bite bazi neza ko batize?
    Ni ikibazo gikomeye? Igenzura ry’uburezi (inspection scolaire) ryakoze iki? Ngayo amakosa agaragara muri ya ma tekinika yabo. Ahubwo se abana bamaze imyaka 3 batiga, utinyuka ute kubakoresha ikizamini koko!!!
    Kubakosora ku byo bize gusa se byonyine, warangiza ukabaha iki? Impamyabumenyi, inyemezabumenyi????
    Ubundi bikigaragara bakagombye kuba barakorewe gahunda yihariye yihuta (catch Up) y’imyaka 2 ku masomo batize.
    Aho gupfunyikira abana amazi mu makoma rero, baba barabaretse byaba ngombwa bakiga kure ariko hari icyo bakuramo.
    Ibi rero byagombye kwerekana ko kugwiza ibyumba by’amashuri nta ngamba zihamye ku bazayigishamo ari uguta igihe kuko ejo bazasanga ibyumba byubatswe bihirama bikagwa kuko niba nta barimu, nta n’ishuri rihari. Nk’uko inzi ari ituwemo, ni ishuri ni iryigirwamo.
    Ngaho nimwibaze umutungo w’igihugu uhatikirira n’abana b’igihugu babeshywe ko bize ababahaye uburezi bazi neza ko nta cyo babahaye!!!
    Ni akumiro nyine.

  6. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe

  7. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    Umunyeshuri utize se yakwimuka ate?!!!! Bakwiye gusibira bagahabwa amasomo ya ratrapage (byibura muri subjects z’ibizamini bya Leta).

  8. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    Umunyeshuri utize se yakwimuka ate?!!!! Bakwiye gusibira bagahabwa amasomo ya ratrapage (byibura muri subjects z’ibizamini bya Leta).

  9. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    Birambabaje pe! Harya Koko nk’abo bayobozi ubu nibwo bavuze ikibazo cyabo resultss zigiye gusohoka!

    Directeur ngo yabuze icyo akora! Umurenge wapi! Akarere wapi! Intara wapi! Reb wapi! Mineduc wapi! Mbega weee!!!
    Biragayitse uburyo rwose mwakoresheje!!! Directeur aho kurara mu bitaka ntiwarara muri class! Wakwishatsemo ibisubizo Koko!!! Ubwo se waciye mu itorero! Ibyo wize byose wananiwe no kwigisha abo bana Kinyarwanda na Anglais! Abana ba o’level barakunaniye Kweri!!!
    Kuvuga no gukora biratandukanye cyane! Noneho ngo uranaburara! Poor mind! Shaka ibisubizo n’abandi tuze tukunganire! Utariye ntatekereza neza! Uwahanyihera akazi rwose!

  10. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    Birambabaje pe! Harya Koko nk’abo bayobozi ubu nibwo bavuze ikibazo cyabo resultss zigiye gusohoka!

    Directeur ngo yabuze icyo akora! Umurenge wapi! Akarere wapi! Intara wapi! Reb wapi! Mineduc wapi! Mbega weee!!!
    Biragayitse uburyo rwose mwakoresheje!!! Directeur aho kurara mu bitaka ntiwarara muri class! Wakwishatsemo ibisubizo Koko!!! Ubwo se waciye mu itorero! Ibyo wize byose wananiwe no kwigisha abo bana Kinyarwanda na Anglais! Abana ba o’level barakunaniye Kweri!!!
    Kuvuga no gukora biratandukanye cyane! Noneho ngo uranaburara! Poor mind! Shaka ibisubizo n’abandi tuze tukunganire! Utariye ntatekereza neza! Uwahanyihera akazi rwose!

    1. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
      Uvuze aho riherereye ntiyaba asenyeye igihunyira! Ibyo Mukanyandwi avuze birumvikana. Nge nari guhagarika ibindi bitwara amafaranga mu kigo ariko abanyeshuri bakiga..Urugero: umukozi w’isuku, n’ibindi ntavuze hatagira uca umutwe. Gusa aba banyeshuri barambabaje cyanee. Sinzi uko nabivuga. Ibi biragaragara ko dufite abantu batekererezwa batazi gutekereza ikizima. Gukora ubuvugizi? Bizamarira iki aba banyeshuri bavukijwe amahirwe menshi? Le temps perdu ne reviendra jamais

    2. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
      Uvuze aho riherereye ntiyaba asenyeye igihunyira! Ibyo Mukanyandwi avuze birumvikana. Nge nari guhagarika ibindi bitwara amafaranga mu kigo ariko abanyeshuri bakiga..Urugero: umukozi w’isuku, n’ibindi ntavuze hatagira uca umutwe. Gusa aba banyeshuri barambabaje cyanee. Sinzi uko nabivuga. Ibi biragaragara ko dufite abantu batekererezwa batazi gutekereza ikizima. Gukora ubuvugizi? Bizamarira iki aba banyeshuri bavukijwe amahirwe menshi? Le temps perdu ne reviendra jamais

    3. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
      Uvuze aho riherereye ntiyaba asenyeye igihunyira! Ibyo Mukanyandwi avuze birumvikana. Nge nari guhagarika ibindi bitwara amafaranga mu kigo ariko abanyeshuri bakiga..Urugero: umukozi w’isuku, n’ibindi ntavuze hatagira uca umutwe. Gusa aba banyeshuri barambabaje cyanee. Sinzi uko nabivuga. Ibi biragaragara ko dufite abantu batekererezwa batazi gutekereza ikizima. Gukora ubuvugizi? Bizamarira iki aba banyeshuri bavukijwe amahirwe menshi? Le temps perdu ne reviendra jamais

    4. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
      Uvuze aho riherereye ntiyaba asenyeye igihunyira! Ibyo Mukanyandwi avuze birumvikana. Nge nari guhagarika ibindi bitwara amafaranga mu kigo ariko abanyeshuri bakiga..Urugero: umukozi w’isuku, n’ibindi ntavuze hatagira uca umutwe. Gusa aba banyeshuri barambabaje cyanee. Sinzi uko nabivuga. Ibi biragaragara ko dufite abantu batekererezwa batazi gutekereza ikizima. Gukora ubuvugizi? Bizamarira iki aba banyeshuri bavukijwe amahirwe menshi? Le temps perdu ne reviendra jamais

  11. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    Birambabaje pe! Harya Koko nk’abo bayobozi ubu nibwo bavuze ikibazo cyabo resultss zigiye gusohoka!

    Directeur ngo yabuze icyo akora! Umurenge wapi! Akarere wapi! Intara wapi! Reb wapi! Mineduc wapi! Mbega weee!!!
    Biragayitse uburyo rwose mwakoresheje!!! Directeur aho kurara mu bitaka ntiwarara muri class! Wakwishatsemo ibisubizo Koko!!! Ubwo se waciye mu itorero! Ibyo wize byose wananiwe no kwigisha abo bana Kinyarwanda na Anglais! Abana ba o’level barakunaniye Kweri!!!
    Kuvuga no gukora biratandukanye cyane! Noneho ngo uranaburara! Poor mind! Shaka ibisubizo n’abandi tuze tukunganire! Utariye ntatekereza neza! Uwahanyihera akazi rwose!

  12. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    Birambabaje pe! Harya Koko nk’abo bayobozi ubu nibwo bavuze ikibazo cyabo resultss zigiye gusohoka!

    Directeur ngo yabuze icyo akora! Umurenge wapi! Akarere wapi! Intara wapi! Reb wapi! Mineduc wapi! Mbega weee!!!
    Biragayitse uburyo rwose mwakoresheje!!! Directeur aho kurara mu bitaka ntiwarara muri class! Wakwishatsemo ibisubizo Koko!!! Ubwo se waciye mu itorero! Ibyo wize byose wananiwe no kwigisha abo bana Kinyarwanda na Anglais! Abana ba o’level barakunaniye Kweri!!!
    Kuvuga no gukora biratandukanye cyane! Noneho ngo uranaburara! Poor mind! Shaka ibisubizo n’abandi tuze tukunganire! Utariye ntatekereza neza! Uwahanyihera akazi rwose!

  13. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    Birambabaje pe! Harya Koko nk’abo bayobozi ubu nibwo bavuze ikibazo cyabo resultss zigiye gusohoka!

    Directeur ngo yabuze icyo akora! Umurenge wapi! Akarere wapi! Intara wapi! Reb wapi! Mineduc wapi! Mbega weee!!!
    Biragayitse uburyo rwose mwakoresheje!!! Directeur aho kurara mu bitaka ntiwarara muri class! Wakwishatsemo ibisubizo Koko!!! Ubwo se waciye mu itorero! Ibyo wize byose wananiwe no kwigisha abo bana Kinyarwanda na Anglais! Abana ba o’level barakunaniye Kweri!!!
    Kuvuga no gukora biratandukanye cyane! Noneho ngo uranaburara! Poor mind! Shaka ibisubizo n’abandi tuze tukunganire! Utariye ntatekereza neza! Uwahanyihera akazi rwose!

  14. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    Birambabaje pe! Harya Koko nk’abo bayobozi ubu nibwo bavuze ikibazo cyabo resultss zigiye gusohoka!

    Directeur ngo yabuze icyo akora! Umurenge wapi! Akarere wapi! Intara wapi! Reb wapi! Mineduc wapi! Mbega weee!!!
    Biragayitse uburyo rwose mwakoresheje!!! Directeur aho kurara mu bitaka ntiwarara muri class! Wakwishatsemo ibisubizo Koko!!! Ubwo se waciye mu itorero! Ibyo wize byose wananiwe no kwigisha abo bana Kinyarwanda na Anglais! Abana ba o’level barakunaniye Kweri!!!
    Kuvuga no gukora biratandukanye cyane! Noneho ngo uranaburara! Poor mind! Shaka ibisubizo n’abandi tuze tukunganire! Utariye ntatekereza neza! Uwahanyihera akazi rwose!

  15. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    Biranbabaje!
    Nemereye ababyeyi babo bana inkunga nkazabigishiriza imyaka 3 ubundi nkagaruka nkikorera. Leta ibimfashemo nubwo ntize uburezi ntanga umusaruro.

  16. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    Biranbabaje!
    Nemereye ababyeyi babo bana inkunga nkazabigishiriza imyaka 3 ubundi nkagaruka nkikorera. Leta ibimfashemo nubwo ntize uburezi ntanga umusaruro.

  17. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    HHHH.NGIYO YA VISION 2020 BATUBWIRAGA. NYAMARA KU BWA HABYARIMANA IBI NTIBYABAGAHO. HARI N’IREME RY’UBUREZI RIFATIIKA.
    KUKO WAVAGA MU RWANDA WAJYA IBURAYI UGAKOMEZANYA N’ABANDI NTA KIBAZO. ARIKO UBU NI AGAHOMAMUNWA.
    NTIBITAYE KU MYIGIRE YA RUBANDARUGUFI.
    NTIBIFUZA KO BIGA NGO BATAZARWANIRA IMYANYA N’ABANA BABO BO BIGA MU BIGO BYIZA. IRI NI IVANGURA.

  18. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    HHHH.NGIYO YA VISION 2020 BATUBWIRAGA. NYAMARA KU BWA HABYARIMANA IBI NTIBYABAGAHO. HARI N’IREME RY’UBUREZI RIFATIIKA.
    KUKO WAVAGA MU RWANDA WAJYA IBURAYI UGAKOMEZANYA N’ABANDI NTA KIBAZO. ARIKO UBU NI AGAHOMAMUNWA.
    NTIBITAYE KU MYIGIRE YA RUBANDARUGUFI.
    NTIBIFUZA KO BIGA NGO BATAZARWANIRA IMYANYA N’ABANA BABO BO BIGA MU BIGO BYIZA. IRI NI IVANGURA.

  19. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    Ndasubiza Mukanyandwi, biriya bintu usaba umuyobozi w’ishuri uramurenganya. Uramusaba kwigisha Ikinyarwanda n’icyongereza, uzi yarize iki? Niba yarize chimie uratekereza ko yashobora kwigisha ariya maasomo uvuga? Ese yabyigisha ryari? Uzi inama z’urudaca asabwa kwitabira ku kagari no ku murenge? Uzi amaraporo y’urudaca asabwa? Biriya uvuga nawe ari wowe ntiwabishobora. Ni ka gahwa Kari ku wundi gahandurika. Amazu umusaba kubaka yayubakisha iki? Ubuhe bushobozi? Ese ugira ngo Ababyeyi ba hariya hari n’imyumvire bafite ku buryo bakwiyemeza kubakira ishuri aho abarimu bacumbika? Ese urabona umuyobozi w’ikigo atarahungabanye. Muri make biriya ni uburangare bw’umurenge n’akarere. N’inshingano za Maire na nyobozi ye ndetse n’umurenge. Erega abayobozi bararangaye, nibereye muri business zabo. Ese gushyira muri budget y’akarere icumbi rya mwarimu kuri icyo kigo maire byaramunaniye. Ikibazo buriya si hariya gusa, hari n’ibindi bigo bimeze kuriya muri Rusizi. Ariko kwivuga ibigwi ko twateye imbere mu ireme ry’uburezi byo turabishoboye. Ese mineduc yo ikora iki ku buryo itamenya ibibazo nka biriya?

  20. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    Ndasubiza Mukanyandwi, biriya bintu usaba umuyobozi w’ishuri uramurenganya. Uramusaba kwigisha Ikinyarwanda n’icyongereza, uzi yarize iki? Niba yarize chimie uratekereza ko yashobora kwigisha ariya maasomo uvuga? Ese yabyigisha ryari? Uzi inama z’urudaca asabwa kwitabira ku kagari no ku murenge? Uzi amaraporo y’urudaca asabwa? Biriya uvuga nawe ari wowe ntiwabishobora. Ni ka gahwa Kari ku wundi gahandurika. Amazu umusaba kubaka yayubakisha iki? Ubuhe bushobozi? Ese ugira ngo Ababyeyi ba hariya hari n’imyumvire bafite ku buryo bakwiyemeza kubakira ishuri aho abarimu bacumbika? Ese urabona umuyobozi w’ikigo atarahungabanye. Muri make biriya ni uburangare bw’umurenge n’akarere. N’inshingano za Maire na nyobozi ye ndetse n’umurenge. Erega abayobozi bararangaye, nibereye muri business zabo. Ese gushyira muri budget y’akarere icumbi rya mwarimu kuri icyo kigo maire byaramunaniye. Ikibazo buriya si hariya gusa, hari n’ibindi bigo bimeze kuriya muri Rusizi. Ariko kwivuga ibigwi ko twateye imbere mu ireme ry’uburezi byo turabishoboye. Ese mineduc yo ikora iki ku buryo itamenya ibibazo nka biriya?

  21. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    Ndasubiza Mukanyandwi, biriya usaba umuyobozi w’ishuri wumva yabishobora? Uramusaba kwigisha Ikinyarwanda n’icyongereza. Uzi yarize iki? Niba yarize chimie urumva yashobora kwigisha Ikinyarwanda n’icyongereza ? Uratekereza ko ubwo ari muri O’lev ayo masomo yakwigishwa n’ubinetse wese? Waba uri kwibeshya cyane. Ese yabyigisha ryari? Uzi inama z’urudaca asabwa kwitabira ku karere, ku murenge no mu kagari? Uzi ama raporo y’urudaca asabwa buri munsi? Ngo aho kurara mu bitaka yarara no muri class! Kariya ni ka gahwa kari ku wundi gahandurika. Bikugezeho wakumva ko bitoroshye. Keretse niba umuyobozi biriya bibazo atarabimenyesheje akarere n’umurenge. Uretse ko binigaragaza adakeneye kwirirwa abibereka. None se abarimu ko batangwa na REB ifatanije n’uturere, umuyobozi w’ishuri ntiyagaragaje ikibazo cyo kutagira abarimu? Ese murabona uriya Muyobozi we atarahungabanye? Ese murabona adahari by’amaburakindi? Biriya ni uburangare bukomeye bw’akarere n’umurenge. Nibereye muri business, iby’uburezi bw’abana b’igihugu ntacyo bubabwiye. Ese mineduc yo imaze iki? Ministère ntagira abamuha amakuru y’uko byifashe hirya no hino mu gihugu. Mukanyandwi, ati “umuyobozi w’ishuri ntiyanyuze mu itorero”, ati kuki atishakiye ibisubizo. Mwagiye mureka bene izo theories. Erega uwishakira ibisubizo agira aho ahera. Maire gushyira muri budget y’akarere icumbi rya Mwalimu kuri iryo shuri byamunanije iki?

    1. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
      Rwose, ibyo MUKANYA7 yavuze si ukwigisha biriya. yari guhagarika ibindi byose bitwara amafaranga agashaka umwarimu/ Abarimu bakora ku bw’amasezerano ariko abanyeshuri bakiga. Nibwo navuga ko ishuri rifite umuyobozi. Naho ubundi, biragaragara ko ishuri rifite abayobozi kuva ku rwego rw’ishuri kugera ku karere babereyeho kwita ku nyungu zabo aho kwita ku nyungu z’abiga. Byongeye kandi ishuri rya Kiliziya gatolika, ni ukwirengagiza icyo ivanjili ivuga: KUVUGIRA ABACIYE BUGUFI. Umukozi w’isuku yahagarara ariko abanyeshuri bakabona umwarimu, simvuze n’ibindi.

    2. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
      Rwose, ibyo MUKANYA7 yavuze si ukwigisha biriya. yari guhagarika ibindi byose bitwara amafaranga agashaka umwarimu/ Abarimu bakora ku bw’amasezerano ariko abanyeshuri bakiga. Nibwo navuga ko ishuri rifite umuyobozi. Naho ubundi, biragaragara ko ishuri rifite abayobozi kuva ku rwego rw’ishuri kugera ku karere babereyeho kwita ku nyungu zabo aho kwita ku nyungu z’abiga. Byongeye kandi ishuri rya Kiliziya gatolika, ni ukwirengagiza icyo ivanjili ivuga: KUVUGIRA ABACIYE BUGUFI. Umukozi w’isuku yahagarara ariko abanyeshuri bakabona umwarimu, simvuze n’ibindi.

  22. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    Ndasubiza Mukanyandwi, biriya usaba umuyobozi w’ishuri wumva yabishobora? Uramusaba kwigisha Ikinyarwanda n’icyongereza. Uzi yarize iki? Niba yarize chimie urumva yashobora kwigisha Ikinyarwanda n’icyongereza ? Uratekereza ko ubwo ari muri O’lev ayo masomo yakwigishwa n’ubinetse wese? Waba uri kwibeshya cyane. Ese yabyigisha ryari? Uzi inama z’urudaca asabwa kwitabira ku karere, ku murenge no mu kagari? Uzi ama raporo y’urudaca asabwa buri munsi? Ngo aho kurara mu bitaka yarara no muri class! Kariya ni ka gahwa kari ku wundi gahandurika. Bikugezeho wakumva ko bitoroshye. Keretse niba umuyobozi biriya bibazo atarabimenyesheje akarere n’umurenge. Uretse ko binigaragaza adakeneye kwirirwa abibereka. None se abarimu ko batangwa na REB ifatanije n’uturere, umuyobozi w’ishuri ntiyagaragaje ikibazo cyo kutagira abarimu? Ese murabona uriya Muyobozi we atarahungabanye? Ese murabona adahari by’amaburakindi? Biriya ni uburangare bukomeye bw’akarere n’umurenge. Nibereye muri business, iby’uburezi bw’abana b’igihugu ntacyo bubabwiye. Ese mineduc yo imaze iki? Ministère ntagira abamuha amakuru y’uko byifashe hirya no hino mu gihugu. Mukanyandwi, ati “umuyobozi w’ishuri ntiyanyuze mu itorero”, ati kuki atishakiye ibisubizo. Mwagiye mureka bene izo theories. Erega uwishakira ibisubizo agira aho ahera. Maire gushyira muri budget y’akarere icumbi rya Mwalimu kuri iryo shuri byamunanije iki?

  23. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    Uyu Gorette uvuga ibi arabeshya kuko arangije S6 PCB muri Ecole Secondaire de Gafunzo/Nyamasheke/Shangi. Ntabwo ahiga rwose yenda yavuga ibakera ariko tureke umuco wo kubeshya.

  24. ‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe
    Uyu Gorette uvuga ibi arabeshya kuko arangije S6 PCB muri Ecole Secondaire de Gafunzo/Nyamasheke/Shangi. Ntabwo ahiga rwose yenda yavuga ibakera ariko tureke umuco wo kubeshya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *