Ni iki wakora mu gihe usanze umugabo mwashakanye afite igitsina kinini?

Sangiza iyi nkuru

Abantu benshi bakunze guhura n’ikibazo nk’iki mu gihe bamaze gusezerana kuzabana akaramata, ugasanga nubwo byagenda bite ni ikibazo badashobora kwikura. Umuntu yakwibaza ati ese biterwa n’iki gusanga umuntu uri mu kigero cyo gushinga urugo ariko ugasanga uwo baryamanye ntibahuza neza kubera ingano y’ibitsina byabo.
Abagore benshi bakunda ibitsina bitari bito ariko bitari na binini cyane.
Ni iki wakora rero mu gihe usanze umugabo wawe cyangwa umuhungu mukundana afite igitsina kinini ku buryo bigorana ko mwakorana imibonano mpuzabitsina?
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Lauren Streicher, ni umushakashatsi mu bijyanye n’imikorere y’imibonano mpuzabitsina, akaba n’umwanditsi w’ibitabo bitanga inama ku bafite ibibazo bitandukanye bifitanye isango n’iyubakwa ry’ingo cyangwa urukundo rwabo.
Ymenyekanye cyane ku gitabo yise “Hormones, Health, and Your Best Sex Ever”
Muri iki gitabo atanga inama z’uko wakwitwara mu gihe usanze umugabo wawe afite igitsina kinini kidakwiranye n’icyawe.

  1. Kubanza kubiganiraho no kubyakira

Iyo habayeho kuganira ku gikorwa kigiye gukorwa ndetse mukanakomoza ku kuba wenda umugore ababara bitewe n’ingano y’igitsina cy’umugabo we, bifasha kumva ko nta bugome buri hagari yabo ahubwo ko ari igikorwa cy’urukundo bagiye gukora. Akenshi usanga habaho kubabara cyangwa kuva amaraso ariko ni ikibazo kibasha gukemuka vuba.

  1. Gukora imyitozi ngororamubiri ku mugore cg umukobwa

Umugore ubabara kubera igitsina cy’uwo baryamana, aba agomba kubanza kugira nk’utwitizo akora agorora mu matako ye. Iki kandi gikurikirwa no gutegurana ku buryo mu gitsina cye haza ubuhehere buhagije buri butumwe byorohera umugabo gucengezamo igitsina cye.

  1. Kugana abaganga.

Umugore cyangwa umukobwa wahuye n’ikibazo nk’iki cy’ubunini bw’igitsina cy’uwo baryamana cyangwa bashakanye, aba agomba kujya kwa muganga abakamuha imiti imwongerera amatembabuzi azana ubuhehere bwo mu gitsina mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muganga avuga ko uretse mu gihe cy’irengayobora aho umugabo aba agomba kuba ariwe ujya kwa muganga kandi nabwo ntibabe babasha kumugabanyiriza umubyimba w’igitsina, avuga ko nta mugore ibi byagateye ikibazo kuko uko agenda amenyerana n’umugabo we nawe agera aho akabimenyera ndetse akanishima.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *