Ni iki wakora ngo Imana yakire isengesho ryawe mu gihe usenga?

Sangiza iyi nkuru

Mu buzima bwa buri munsi dukunda gusenga Imana. Nubwo umuntu atabumbura umunwa, ariko hari ibyo asaba Imana mu mutima we, akayisaba ko imusohoreza amasezerano cyangwa ibyifuzo runaka. Ikibabaje ni uko usanga akenshi abantu bibuka gusenga iyo bageze mu kaga.
[ad id=”44145″]
Gusa uko wasenga kose hari ibintu uba ugomba kuzirikana kugira ngo isengesho ryawe ribashe kumvwa cyangwa ubashe gusubizwa.

  1. Gusenga Imana imwe rukumbi

Ijambo ry’Imana muri 1Timoteyo 2:5 ritubwira ko habaho Imana imwe, n’umwana wayo yesu Kirisitu ari nawe muhuza wacu n’Imana. Bibiliya idusaba gusenga imana imwe yo mu ijuru, kandi ko tudakwiye kuyibangikanya n’izindi mana. Igihe cyose usenze imana zirenze imwe, nta gisubizo uzabona, nubwo wakibona cyaba ari ikikuyobya. Senga Imana nayo izakumva iri mu ijuru.

  1. Kumenya gusaba Imana mu izina rya Yesu kirisitu

Mu gitabo cya Yohana 14:14 hagaragaza amagambo Yesu yasize abwiye abigishwa be agira ati”icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye muzagihabwa.”
Mu izina rya Yesu rero, niho abantu tubonera kwizera no kumva ko icyo dusaba atari ku bwacu. Umuntu wagerageza kugira icyo asaba mu izina rye, ry’umuryango we ukomeye, idini cyangwa ikindi kintu runaka yishingikirijeho aba asa n’uwirebera mu mazi. Yesu wenyine niwe ufitw ubushobozi bwo kuduhuza n’Imana ndetse no kutuvuganira kuri yo.

  1. Kugira umutima umenetse (wejejwe)

Ijambo ry’imana muri Zaburi ya 66:18 riragira riti”iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba yaranyumvise”
Iri jambo rishaka kwerekana ko ugomba kubanza guca bugufi no kwemera ko uri umunyabyaha, ukemera integer nkeya zawe hanyuma ukabona gusaba icyo ushaka. Ijambo ry’Imana rikomeza rivuga ko iyo uvuze nta cyaha wakoze uba uyise inyabinyoma kuko ivuga ko abantu bose bacumuye ntibabashe gushyikira ubwiza bwayo.

  1. Kugira umuco wo kubabarira.

Akenshi dusaba dutakamba ngo Mana utubabarire ibyo twagucumuye, nyamara ni gacye twibuka kubabarira. Mu butumwa bwiza bwanditse na Mariko 11:25 haragira hati “kandi nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriy nabi mumubabarire kugira ngo so wo mu ijuru nawe abababarire ibyaha byanyu.” Hakomeza ku yindi mirongo hagira hati “kandi nimutababarira abandi, so wo mu ijuru nawe ntazabababarira ibyaha byanyu.”
[ad id=”44145″]
Hano rero yesu barabisobanuye anagaragaza ko mu gihe wifuza ko Imana ikubabarira mu gihe usenga nawe ugomba kubanza kubabarira abo mufitanye inzigo.

  1. Gusenga mu kwizera

Nk’uko twigeze kubigarukaho muri iyi nkuru, akenshi dusenga dusaba. Ijambo ry’imana rero ridusaba twizeye ko ibyo dusaba bizatubera impamo, ariko mu gihe dusaba ibyiza.
Muri matayo 21:22, Yesu yagize ati”hanyuma icyo musaba cyose mu isengesho, mugisabe mwizeye ko kiri bubeho.”
Mu gusenga Imana, ibyo dukeneye bigaragaza ukwifuza kwacu mu maso y’Imana. Igisubizo kiza mu gihe cyagenwe n’Imana ntago kiza nk’ukuko ugaragaje icyifuzo. Rimwe na rimwe Imana idusubirizaho, ubundi igatinda gusubiza. Ntago rero iba yabyibagiwe nk’uko tubyibwira. Ahubwo rimwe na rimwe uba tba turi ku gipimo, cyangwa bitewe n’isaha twihaye yo kuba twabonye igisubizo, ugasanga gihabanye n’icyo imana iba yaragennye.
[ad id=”44145″]
Ibi byose ubyujuje nta gushidikanya Imana yakumva isengesho ryawe kandi wasubizwa ukanyurwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *