Mu gihe amakuru avuga ko Perezida mushya wa Amerika, Donald Trump afite muri gahunda guhangana n’Abaperezida bo ku mugabane wa Afurika bagundira ubutegetsi, kuri ubu hari andi makuru agaragaza ko uyu muperezida hari ibyo yaba ahuriyeho na perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri ubu Perezida Trump yabaye icyamamare mu bitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku isi kubera ibikorwa bye bisa n’ibyihariye, bimwe muri byo bikaba bijya gusa n’ibyigeze kugaragazwa na perezida Mugabe wa Zimbabwe.
Bimwe mu biri kugarukwaho aba baperezida bahuriyeho harimo gufata umwanzuro ukawutsimbararaho ndetse no kutumva ibitekerezo byawe.
Ibi bigaragarira mu mihigo Perezida Trump yahize ubwo yiyamamazaga mu mwaka ushize, aho yavuze ko azirukana abimukira biganjemo abisilamu n’abirabura bari ku mugabane wa Amerika.
N’ubwo atari ikintu cyoroshye, na n’ubu Perezida Trump aracyatsimbaraye ku mugambi we ku buryo bamwe mu bimukira bo kuri uriya mugabane banatangiye koherezwa mu bihugu bakomokamo nubwo byateje ingaruka nyinshi ku mugabane ariko ukaba usanga nta cyo bimubwiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi bijya gusa n’ibyo perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe mu myaka yashize yakoze ubwo yashakaga kwirukana Abazungu n’abandi bantu bose bafite uruhu rwera mu gihugu cye nubwo bitaje kumuhira ariko bikanga yabigerageje ndetse nyuma bamwe muri bo bari bafite imitungo itimukanwa irimo ubutaka bakayamburwa.
Ni byo koko buri wese agira amarangamutima ye ndetse n’imyumvire, Perezida Mugabe yumvaga ko adashaka abantu batari abirabura mu gihugu cye nk’uko Perezida Trump adashaka abirabura muri Amerika.
N’ubwo ntawamenya neza impamvu nyamukuru iri gutuma Perezida Trump yirukana abanyamahanga kuri uriya mugabane uretse kuvuga ko ari bamwe mu bazana iterabwoba no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, Perezida Mugabe we yumvaga afitiye abazungu urwango rukabije kubera kwiyumvisha ko bose ari bamwe kuko bakoloneje ibihugu bya Afurika ndetse bakanigarurira imitungo yabyo.
Mu kwezi kwa 4 mu 2015, Perezida Mugabe yanze kuvugisha itangazamakuru ubwo yari muri Repubulika ya Afurika y’Epfo kubera ko yari abonye ko muri abo banyamakuru bamusabaga kubavugisha harimo n’uruhu rwera.
Nta gushidikanya ko urwango Perezida Mugabe yanga abazungu ari nk’urwo Perezida Trump w’Amerika yanga abirabura binatewe no kuba abamenesha kandi yaraje ku butegetsi bari kuri uriya mugabane hakaba harimo n’abafite ubwenegihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo bigaragara ko hari utuntu tumwe na tumwe tugaragaza ko Perezida Mugabe na Trump bahuriyeho, Perezida Robert Mugabe aza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’Abaperezida bo ku mugabane wa Afurika barambye ku butegetsi, ibintu birya mu mutwe Perezida Trump.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


