Ni muntu ki Chelsea Manning wamennye amabanga ya USA?

Sangiza iyi nkuru

Chelsea Elizabeth Manning yavutse yitwa Bradley Edward Manning ku itariki ya 17 Ukuboza 1987. Ni impirimbanyi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), akaba azwiho kumena amabanga afatanyije na Julian Assange bifashishije urubuga rwa WikiLeaks.

Uyu mugabo wahoze ari umusirikare mu gisirikare cya USA yahamijwe n’urukiko muri Nyakanga 2013 ibyaha byo kumena amabanga y’ubutasi ndetse n’ibindi nyuma y’aho yari yarashyize hanze inyandiko zigera ku 750.000 yifashishije WikiLeaks. Yafunzwe guhera mu 2010 kugera 2017.

Manning yavutse ari umugabo, bigeze mu 2013 avuga ko afite ibyiyumvo bya kigore kuva akiri umwana, ahitamo kwitwa Chelsea Manning, izina ry’abagore. Yahise atangira kwihinduza ibice by’umubiri kugira ngo abe umugore yifashishije imisemburo, biramuhira. Uu munsi umubonye abona ntaho atandukaniye n’abagore.

Yinjijwe mu mutwe wa gisirikare wari ugiye kurwanira muri Iraq mu 2009, ashinzwe ibijyanye no gukusanya akanasesengura amakuru y’ubutasi. Mu ntangiriro za 2010, Manning yasohoye inyandiko z’ubutasi azishyira ku karubanda yifashishije WikiLeaks.

Icyo gihe nk’uko The New York Times ibivuga, uwitwa Adrian Lamo wari wabimufashijemo yahise abimenyesha umutwe ushinzwe kugenza ibyaha mu gisirikare maze Manning atabwa muri yombi muri Gicurasi 2010.

Mu byo yashyize hanze harimo videwo yo ku itariki ya 12 Nyakanga 2007 ku bitero by’indege byabereye muri Baghdad ndetse na Granai muri Afghanistan, izo nyandiko n’izindi zavugaga kubikorwa by’intambara bya USA zasohowe hagati ya Mata 2010 no muri Mata 2011.

Manning yashinjwaga ibyaha 22 birimo gufasha abanzi b’igihugu, akaba ari nacyo cyari gikomeye cyane cyari kumuviramo igihano cy’urupfu. Icyo gihe yajyanywe gufungirwa muri Virginia, aratotezwa, ntiyahabwa uburenganzira bwo guhura n’izindi mfungwa.

Kwimwa uburenganzira kwa Manning byahagurukije imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kubera ubuvugizi bwayo arimurwa, ajyanwa muri Kansas aho yashoboraga kuvugana n’imfungwa ngenzi ze. Yahamwe n’ibyaha 10 muri 22 yashinjwaga muri Gashyantare 2013.

Urubanza kubyaha byari bisigaye rwabaye ku itariki 3 Kamena 2013 no kuri 30, akatirwa igifungo cy’imyaka 35 maze ku itariki ya 17 Mutarama 2017, Barack Obama wayoboraga USA amukuriraho imyaka 28.

Yarangije igifungo, atangira kuba impirimbanyi ivugira abandi. Mu 2018, yahatanye na Senateri Ben Cardin ku mwanya w’abademokarate bari kujya muri sena, atsindwa afite amajwi 5.8%.

Guhera ku itariki ya 8 Werurwe 2019 kugera ku ya 12 Werurwe 2020, Manning yafunzwe azira kwanga gutanga ubuhamya mu rubanza rukomeye cyane rwa Julian Assange, anacibwa ihazabu y’amadolari 256.000.

Yanditswe na Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ni muntu ki Chelsea Manning wamennye amabanga ya USA?
    Ko mutavuze niba se yubatse cg se abana afite ,umugabo we ndetse naho abarizwa ndetse nicyo asigaye Akira muriyi minsi muvuze amakuru yiwe?

  2. Ni muntu ki Chelsea Manning wamennye amabanga ya USA?
    Ko mutavuze niba se yubatse cg se abana afite ,umugabo we ndetse naho abarizwa ndetse nicyo asigaye Akira muriyi minsi muvuze amakuru yiwe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *