Ni muntu ki Iqbal wicaga abana b’inzererezi?

Sangiza iyi nkuru

Javel Iqbal Umayr yavutse mu mwaka w’1956 apfa mu mwaka w’2001, yavukaga mu muryango w’abayisilamu bo mu bwoko bwa Punjabi Rajput.

Yari umuturage wo muri Pakistan akaba umwicanyi ruharwa wahigaga abantu, akabica akabafata no ku ngufu. Yishe abana b’abahungu 100 bari hagati y’imyaka 6 na 16.

Iqbal yabanzaga kuniga uwo agiye kwica kugeza abuze umwuka wo guhumeka, maze akaza gukatakata ibice bye akabishyira muri aside (acid) agasibanganya ibimenyetso.

Yahamwe n’ibyo byaha byose, akatirwa igifungo cy’urupfu. Yagombaga kwicwa kimwe nk’uko yicaga abo bana b’abahungu harimo kubanza kubabuza guhumeka, yagombaga kuzakatwamo uduce 100 imbere y’ababyeyi yahemukiye.

Ni igihano Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Moinudin Haider, yavuze ko kitemewe n’amategeko.

Uko byamenyekanye ko ari umwicanyi

Mu Kuboza 1999 ubwo yumvaga afite ubwoba bw’uko ashobora kuzicwa n’abandi bantu, yahisemo kwandika ibaruwa byibuze polisi imufashe abone umutekano. Yoherereje polisi ibaruwa n’umuyobozi w’ikinyamakuru Lahore Newspaper Khawar Naem Hashmi.

Muri iyi baruwa, Iqbal yicuzaga ibyaha yakoze birimo gufata ku ngufu, kwica abana b’abahungu 100 babaga bitemberera, bari hagati y’imyaka 6 na 16.

Muri iyo baruwa yivugiraga ko yicaga abana babaga ari imfubyi cyangwa bazereraga mu mihanda ya Lahore. Yacagaguragamo ibice by’imibiri yabo akabishyira muri Hydrochloric Acid maze ibisigaye akabijugunya mu mugezi wo muri ako gace.

Mu nzu ye basanze hari amaraso menshi ku bikuta no kuri sima hari n’umugozi yifashishaga mu kubaheza umwuka, amafoto y’abo yishe na yo yari mu gikapu cya parasitike.

Mu nzu hari ibidomoro byarimo aside yafataga imibiri yabo amaze kwica akayinagamo.

Mu ibaruwa ya Iqbal yasabaga imbabazi agaragaza ko aciye bugufi, avuga ko yiyahuye mu mugezi wa Ravi ntagire icyo aba nyuma y’ibyaha yakoze, nyuma yuko yiyahuye mu rucundura ntapfe.

Iqbal icyamuteraga kwica abana b’abahungu bivugwa ko yabitewe n’umujinya yari afitiye polisi kubera akarengane yakorewe na Polisi ya Lahore, aho yamufunze imushinja gufata ku ngufu abana b’abahungu mu mwaka w’1990. Kuva icyo gihe yatangiye kubahiga akabica.

Iqbal mu rukiko yahamijwe ibyaha byo kwica no gufata ku ngufu, bitewe n’uburibwe yagombaga gucamo mbere yo gupfa, yahisemo kwiyahura mbere yuko igihano yakatiwe gishyirwa mu bikorwa.

Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *