Perezida Kagame yibukije abaturage ko ari uburenganzira bwabo bwo kwishyuza abayobozi ibikorwaremezo mu gihe babona bitarabageraho.
Ibi yabivuze mu ijambo yagejeje ku baturage b’akarere ka Muhanga, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018, ubwo yifatanyaga nabo mu muhango wo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 24 ndetse no gutaha ku mugaragaro umudugudu w’icyitegererezo wa Horezo uherereye mu Ndiza mu murenge wa Rongi.
Yagize ati “Ni uburenganzira bwanyu abaturage bwo kutwishyuza ko tubagezaho ibikorwaremezo: amazi, amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi. Abo ibyo bikorwa bitaragera mujye mubitubaza,… Abo ibikorwa by’iterambere bitarageraho kimwe n’abaturiye imipaka bajya gushaka serivisi ahandi, ni inshingano yacu nk’abayobozi yo gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bajya gushaka ahandi biboneke kandi bibegereye”.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Horezo Perezida Kagame yatashye ku mugaragaro wubakiwe imiryango itishoboye, bityo akaba ayisaba gutera imbere yumva ko byose itagomba kubihabwa na Leta.
Ati “Turifuza kubona abahawe amazu uyu munsi batera imbere. Ntimukwiye guhora mutegereje ko Leta ibakorera byose. Intambwe ikwiye gukurikirana ni ugufasha abandi bataratera imbere”.
Arasaba ubufatanye mu rugamba rwo kubaka igihugu gifite ubukungu, umutekano,… nyuma y’urugamba yita urutoroshye rwo kwibohora, Abanyarwanda banyuzemo.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Horezo wubakiwe imiryango itishoboye. Ufite amazu 25, ishuri ryigisha imyaka 12, irerero ry’abana, ivuriro n’inzu yagenewe kwakira ibirori bitandukanye, ukaba waruzuye utwaye miliyari 21 z’amafaranga y’u Rwanda.


