TMEA (Trade Mark East Africa) ni umuryango nyafurika wigenga ufite guteza imbere ubucuruzi mu bihugu bigize Afurika yunze Ubumwe y’Iburasirazuba. Uyu muryango ukorera muri ibi bihugu ndetse ukanashoramo imari hagamijwe guteza imbere ubuhahirane ndetse no gushyiraho amabwiriza ngenderwaho agenga ibyinjira n’ibisohoka muri buri gihugu.
[ad id=”44145″]
U Rwanda nka kimwe mu bihugu bigize uyu muryango wa EAC ndetse rukaba rumwe mu bihugu bihurira muri TMEA, ruratangaza ko kuva aho rugereye muri uyu muryango rumaze kungukiramo byinshi ndetse rukaba runafite amahirwe yo kunguka ibindi biruseho.
Mu muhango wo gusoza icyiciro cya mbere cy’ibikorwa by’uyu muryango kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2016, Umuyobozi wa TMEA mu Rwanda Patience Mutesi yavuze ko mu myaka 6 ishize uyu muryango washoye asaga Miliyoni 65 z’Amadolari y’Amerika.
Aya mafaranga akaba yarakoreshejwe mu guteza imbere imishinga itandukanye yiganjyemo ijyanye n’ubucuruzi mu Rwanda, harimo korohereza abatumiza ibicuruzwa hanze ku buryo amafaranga abigendaho yagabanuka, gufasha za Guverinoma kubaka imihanda ihuza imipaka, kongerera ubushobozi abacuruzi n’abanyenganda, kunoza ubwikorezi n’ibindi bitandukanye.
[ad id=”44145″]
Ku ruhande rw’u Rwanda, ibi byafashije kubika hafi Miliyoni 7 zagenderaga mu bwikorezi bw’ibicuruzwa bijya cyangwa biva hanze guhera 2011 kugeza 2016.
Uyu muryango wigenga uvuga ko mu minshinga washoye mu Rwanda habonetsemo inyungu isaga Miliyoni 100 z’amadolari bityo ukaba ugiye kongera gushora andi atari macye mu minsi iri imbere na none.
Patience Mutesi yagize ati”mu cyiciro gikurikiyeho hazakorwa byinshi birimo no kubyaza umusaruro ikiyaga cya Kivu mu buryo bw’ubwikorezi, bityo ibi bikaba bizafasha kongera umusaruro w’igihugu muri rusange.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bitewe n’uko iki cyiciro cya 2 kirimo ibikorwa byinshi biteganyijwe, ko hazashorwamo amafaraga menshi ugereranyije n’ayashowe ubushize.
Biteganyijwe ko amafaranga uyu muryango uzashora mu Rwanda mu rwego rwo gushyigikira iterambere ryarwo kimwe no mu bindi bihugu, ko hazubakwa inganda hirya no hino mu gihugu n’inyubako z’ubucuruzi zizafasha abashoramari bagana u Rwanda gukora ibikorwa byabo bitabagoye ariko hitabwa cyane ku bwikorezi buca mu mazi.
[ad id=”44145″]
Uretse guteza imbere ubucuruzi, uyu muryango ufite mu ntego zawo guhanga imirimo isaga miliyoni 3 mu karere bityo n’u Rwanda rukaba ruzagira icyo rwungukiramo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


