Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 12 Nyakanga 2018, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye itsinda ry’abantu 80 baturutse mu ishyirahamwe rizwi nka Young Presidents Association baturutse mu bihugu 17 bari gusura u Rwanda mu rugendo rugamije kureba uko ubizima bwahindutse mu Rwanda, aho yabagiriye inama zitandukanye zirimo kudatinya imbogamizi bahura nazo ahubwo bakwiye guhangana nazo.
Perezida Kagame yabwiye iri tsinda ko kugirango impinduka zishoboke mu Rwanda byabaye ngombwa ko Abanyarwanda basiga inyuma ibihe bikomeye bari barimo, kuri ubu bakaba badaharanira kubona bukeye ahubwo babayeho.
Perezida Kagame ati: “ Twahereye ku gushora imari mu bantu, ubuzima, uburezi, umutekano. Imbogamizi kuri twe ni ukumenya ukuntu dusigasira iri terambere. Ni gute tugera kuri buri umwe, tukamenya ko abaturage bashobora kwigaburira n’uko twabona ishoramari rituma buri kintu kiramba .”
Perezida Kagame yavuze kandi ko mu myaka 24 ishize, icyizere cyo kubaho cyari ku myaka 41, kuri ubu kikaba kigeze ku myaka 67. Ati: “ Turashaka gusigasira ibi ariko tukanarenzaho .”
Ubwo yabazwaga ku mpamvu umushoramari yashora imari mu Rwanda, umukuru w’igihugu mu magambo makeya ati: “ Ni ukubera ko u Rwanda rukora .”
Yakomeje avuga ko yumva atanyurwa no kumva ko u Rwanda ruha amasomo abandi, akomeza agira ati: “ Ku ikubitiro dufite amasomo yacu ubwacu. Turi kwigira ku bandi..kandi ntitujya dutinya kugerageza ibintu bishya .”
Ku kibazo cyo gutsinda imbogamizi, perezida Kagame yasabye aba kutagira ubwoba bw’imbogamizi, avuga ko niba umuntu afite ibitekerezo by’ibyo yakora akwiye guhaguruka agahangana n’izo mbogamizi.
Ku kijyanye no gushora imari mu ikoranabuhanga, perezida wa repubulika yavuze ko benshi bumvaga ibitekerezo by’u Rwanda bidashoboka. Ati: “ Twabajijwe ukuntu watekereza ikoranabuhanga mu gihe abaturage bawe badafite ibyo kurya. Ntitwigeze tubona ikoranabuhanga nk’umutwaro ahubwo nk’igisubizo ku bibazo twari dufite .”
Perezida Kagame kandi yagiriye inama abagize iri tsinda yo kutajya batinya imbogamizi bahura nazo, kandi abibutsa ko “ mu gihe murenze imbogamizi imwe ntimukwiye kubyishimira cyane kuko haba hari indi mbogamizi iri inyuma ”.
Umukuru w’igihugu kandi asanga abakiri bato bakwiye gukomeza kwigishwa ahahise h’u Rwanda. Yagize ati: “ Abantu batari mu hahise hacu nibo benshi ariko bakeneye kuhiga. Ni kimwe mu bice by’abo turi bo. Hafite amasomo y’ikintu gishobora kugenda nabi. Ntushobora kuzimya ahahise hawe gusa. Ntugomba no guheranwa naho ariko ukeneye gusubiza amaso inyuma kugirango ujye imbere .”
Young Presidents’Organisation ikaba ari umuryango mugari uhuza abayobozi ba za business ufite abanyamuryango 24,000 mu bihugu 130. Uru ruzinduko rwabo mu Rwanda akaba ari uburyo aba bantu 80 babonye bwo kwiga ku mahirwe yo gushora imari muri iki gihugu cyo mu burasirazuba bwa Afurika.


