Urukiko rwo mu Bufaransa kuri uyu wa Kane rwahamije Nicolas Salkozy wabaye Perezida ikindi cyaha cyo gushora amafaranga arenze ayemewe n’amategeko mu gikorwa cyo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Ibyavuye mu iperereza ryatangiye kuva mu 2014 byagaragaje ko iki cyaha yagikoze ubwo yiyamamarizaga manda ya kabiri mu 2012, ahatanye na François Hollande wamutsinze. Ngo yakoresheje miliyoni z’Amadolari ya Amerika ($) zirenga 54 kandi komisiyo y’amatora isaba umukandida kutarenza $ miliyoni 24. Iki cyaha cyatumye ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe.
Tariki ya 1 Werurwe 2021 nabwo urukiko rwari rwarakatiye Salkozy igifungo cy’imyaka itatu kirimo icy’umwaka muri gereza n’imyaka ibiri isubitse, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutanga ruswa no gukoresha ububasha yari afite nka Perezida mu buryo butemewe.
Ibi byaha byakomotse ku kuba yarategetse uwari mujyanama w’urukiko rw’ubujurire Gilbert Azibert ngo amushakire amakuru y’iki cyaha yari akurikiranweho kugira ngo azamufashe gutsinda urubanza.
Nicolas Salkozy w’imyaka 66 y’amavuko yabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012.


