Rusheshangoga Michel arasaba abakinnyi b’Abanyarwanda kwigirira icyizere, bagakora cyane ndetse ko ari byo bizabaha amahirwe yo kurambagizwa n’andi makipe akomeye yo ku yindi migabane.
Rusheshangoga Michel ni myugariro w’ikipe y’igihugu “Amavubi”, akanakinira ikipe ya Singida FC yo muri Tanzania.
Mu kiganiro yagiranye na Radio TV 10, bwiza.com ikesha iyi nkuru, yakomoje ku nkunga nk’abakinnyi baba bakeneye ku bafana babo ndetse n’impanuro atanga kuri bagenzi be bakina mu makipe yo mu Rwanda.
Yagize ati “abakinnyi bagenzi banjye bakina mu Rwanda barashoboye, nanjye ntabwo nakekaga ko nakina muri shampiyona ikomeye nk’iyi ya Tanzaniya aho bemerera abanyamahanga 8 kubanza mu kibuga kandi nkabona umwanya ubanzamo mu ikipe yanjye.
Ndabizeza ko bashoboye, nibakore cyane kandi bigirire icyizere, buri muntu agira igihe cye, amahirwe mubonye muyabyaze umusaruro natwe batubonye kubera mukuru wacu Haruna watubanjirije akitwara neza”.

Rusheshangoga yamaze imyaka 5 akinira APR FC
Yakomeje agira ati “nidukomeza gukora cyane, ndemeza 100% ko tuzagira abakinnyi benshi beza kandi tuzabona n’abakina ku mugabane w’i Burayi n’ahandi hose hatandukanye”.
Uyu musore w’imyaka 23, ubwo yabazwaga uko abona abakunzi ba ruhago nyawanda, yasubije abasaba kudacika intege, mu bihe byiza n’ibibi kuba hafi y’abakinnyi babo.
Ati “nibashyigikire abakinnyi babo bitewe n’amakipe bafana, bababe hafi kubera ko ibihe byiza cyangwa se ibibi bibaho, umukinnyi aba akeneye ko mumuba hafi yaba mu bihe byiza cyangwa se mu bibi, gusa mu bihe bibi nibwo aba akeneye ko mumuba hafi cyane kuko ntabwo biba byoroshye, aho kumukekera ibindi bibi bakibagirwa ibihe byiza bagiranye”.
Ku bwe, avuga ko abafana ari bo batanga imbaraga ku mukinnyi, ati “abafana nibo baduha imbaraga, tugakorana ingufu ,ibyishimo byacu ni ukubabona bishimye nubwo abakinnyi twishima mbere ariko tuba dushaka kubaha kuri ibyo byishimo”.
Rusheshangoga Michel w’imyaka 23 n’uburebure bwa metero 1.72,yavutse tariki ya 25 Kanama 1994, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuka mu muryango w’abana 7, abahungu 5 n’abakobwa 2.
Ubwo ikipe y’igihugu “Amavubi” yakinaga n’ikipe y’Ubwongereza mu mikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexico, Rusheshangoga yari ahanganye na Rahem Sterling, umwe mu bakinnyi Manchester City yatanzeho akayabo ka miliyoni 50 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza(Pounds), imuguze na Liverpool FC.
Rusheshangoga byamutwaye imyaka irenga 5 ngo yese agahigo ko kugurwa akayabo ka miliyoni 50 z’amadorari y’amanyamerika ubwo yavaga muri APR FC yerekeza muri Singida FC yo muri Tanzaniya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yatangiye gukina umupira w’amaguru muri Jeunesse sportif (JS ) Muhanga, mu 2009 yatoranyijwe kuba umwe mu bakinnyi bagize amavubi U17, Yakuriye mu isonga, 2011 avamo yerekeza muri APR FC 2012, nyuma y’ inyaka 5 agurwa na Singida FC, ubu ahabwa umushahara ungana na 2,500,000 ku kwezi.
Mu buzima busanzwe Rusheshangoga Michel ngo afite umukunzi witwa Nadia Umutoni, bamenyanye ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye muri APE Rugunga mu mujyi wa Kigali, bamaranye imyaka irenga itanu bakundana.

Rusheshangoga Michel n’ umukunzi we, Nadia Umutoni
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com



