Kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Ukwakira, Niger yemeje urupfu rw’abasirikare ba yo 29 mu gitero cy’iterabwoba cyabereye i Tabatol, hafi y’umupaka na Mali, inatangaza iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu.
Minisiteri y’ingabo ya Niger mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu, Minisiteri y’ingabo yavuze ko ingabo zishinzwe ubwirinzi n’umutekano (FDS) zakoze igikorwa cya gisirikare kandi zibasha kwica abaterabwoba benshi, ariko ntiyavuga abo baterabwoba umutwe babarizwamo hagati ya Leta ya Kisilamu muri Sahara nini (EIGS) , cyangwa Support Group for Islam and Muslims (JNIM), umutwe ukunze gukorera muri ako karere.
Minisiteri yavuze ko ariko muri iki gikorwa, ikigo cya FDS giherereye mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Tabatol cyatewe, hapfa abasirikare 29 abandi babiri barakomereka bikabije, nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu agency ivuga.
Iri tangazo ryongeyeho ko ibitero by’iterabwoba bivugwa bikorwa n’abarwanyi baterwa inkunga n’izindi ngufu zo hanze.
Minisiteri yabisobanuye ivuga ko iki gitero cyakoreshejwemo “ibikoresho biturika bitunguranye, imodoka zitezemo ibisasu ndetse n’abarwanyi bagera mu 100 bari mu modoka no kuri moto.”
Iki gihugu cya Niger giherutse kubamo coup d’etat yakozwe kuwa 26 Nyakanga 2023, ubwo abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu bahirikaga Perezida Mohamed Bazoum, ubutegetsi bugafatwa na General Abdourahamane Tchiani. Imwe mu mpamvu abasirikare bashyize imbere yo gukora iyi coup d’etat ni uko ngo Bazoum yananiwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.


