Mu bitero by’amabandi yitwaje intwaro byibasiye ibyaro bya Dutsinma na Safana muri leta ya Katsina mu gihugu cya Nigeria, abaturage 30 bahasize ubuzima mu gihe abandi benshi babikomerekeyemo.
Utu duce twa Dutsinma na Safana ni tumwe mu dukunze kumvikanamo ibikorwa by’amabandi, nubwo usanga ari hamwe mu hantu hari inzego nyinshi z’umutekano.
Itangazamakuru ryo muri Nigeria ryatangaje ko imidugudu 13 ari yo yibasiwe n’ibitero by’amabandi yari afite intwaro. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 4 Kamena 2024.
Imidugudu yibasiwe cyane n’aya mabandi ni Dogon Ruwa, Sabon Gari Unguwar Banza, Tashar Kawai Mai Zurfi, Sanawar Kurecen Dutsi, Unguwar Bera, Kurecin Kulawa, Larabar Tashar Mangoro, Sabaru, Ashata, Unguwar Ido, Kanbiri, Kunamawar Mai Awaki na Kunamawar ‘Yargandu.
Umwe mu batangabuhamya waganiriye n’ikinyamakuru cya Channels Television, yavuze ko ibitero bagabweho byabateye ubwoba. Yanatangaje ko hari abaturage benshi bamaze guhunga uduce bari batuyemo kugira ngo babone agahenge.
Uyu mutangabuhamya utatangajwe amazina yavuze ko ibitero by’amabandi bibarembeje cyane, ni mu gihe ibyaro byinshi muri Nigeria bigikomeje kwibasirwa ubutitsa.
Polisi yo muri iki gihugu yemeje aya makuru ko ari impamo, ariko Abubakar Sadiq uyivugira we yatangaje ko adafite amakuru ahagije ku byabaye ahantu hose, bityo asaba ko habaho kwihangama.


