Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, yatangaje ko yatunguwe kandi yababajwe n’ishimutwa ry’impinja eshanu zashimuswe n’abantu bitwaje imbunda bakekwaho kuba mu mutwe w’ingabo ziharanira kwiyomora kuri Nigeria zikomeje kwibasira burasirazuba bw’amajyepfo y’igihugu .
Ku wa Kane, abantu bitwaje imbunda bateye Ibitaro bya Stanley, biherereye ahitwa Nkpologwu mu gace ka Aguata gaherereye muri Anambra, leta ya guverineri Chukwuma Soludo, wahagurukiye kurwanya abaterabwoba n’abitwaje imbunda.
Perezida Buhari warakajwe n’ibikorwa by’abitwaje imbunda, ku wa gatanu yategetse ko “ibyo bintu bidasanzwe bigomba guhita bishakirwa igisubizo”.
Yategetse ko umutekano mu bitaro ugomba kurushaho gukazwa kugira ngo ibitero by’ibi bitazongera ukundi nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ivuga.
Yategetse kandi igisirikare gukora ibishoboka ubwiyongere bw’ibyaha muri utwo turere bukagabanuka nta gutinda.
Abagizi ba nabi bakekwaho kuba mu mutwe w’abasangwabutaka bitwara gisirikare wo muri Biafra (IPOB), bntwyye imyenda y’abagore bari babyaye n’imyenda yo gufubika izo mpinja bashimuse.


