Nigeria: Urusengero rwari rurimo guverineri rwaguye ruhitana ababarirwa muri 60

Sangiza iyi nkuru

Abantu bagera kuri 60 mu gihugu cya Nigeria babuze ubuzima nyuma yo kugwirwa n’igisenge cy’urusengero bari barimo cyabaguyeho bari mu muhango wo kwimika musenyeri mushya warwo.

Ibi byabereye mu mujyi wa Uyo wo muri Nigeria kuri uyu wa Gatandatu nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ritandakunye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press byo byavuze ko umwe mu matabaye yavuze ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera mu gihe bakireba ko hari abarokoka.

Amakuru aturuka muri Nigeria yo avuga ko irwo rusengero rwitwa The Reigners Bible Church International rwari rucyiri kubakwa kandi ubwo ibi byabaga hakaba hari harimo abantu babarirwa muri Magana nk’uko The Guardian ivuga.

Benshi mu bayobozi bo muri aka karere barimo na Guverineri Udom Emmanuel wa Leta ya Akwa Ibom, biravugwa ko nabo bari bari muri urwo rusengero bagiye gukurikirana iryo yimikwa rya Musenyeri Akan Weeks, gusa we yabashije kurokoka ndetse na musenyeri wimikwaga ntacyo yabaye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibintu nk’ibi kandi muri Nigeria byigeze kuba mu 2014, ubwo urusengero rw’itorero Church of All Nations ryo muri Lagos rwagwaga, abantu 116 mu bari barurimo bakahasiga ubuzima. Byose bikavugwa ko biterwa n’imyubakire itubahiriza ibipimo bikwiye, bikaba byaratumye ba enginners babiri bari bararwubatse bashinjwa kwica batabigambiriye no kutita ku bintu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *