Ninigisha umwana ntariye, na we atariye ireme ry’uburezi rizava he?- Ingabire Victoire

Sangiza iyi nkuru

Aya ni amagambo asubirwamo n’umunyapolitiki Ingabire Victoire, avuga ko yaganiriye n’abarimu bakamutangariza ko bafite ibibazo by’imibereho, aribaza aho ireme ry’uburezi ryava mu gihe bitaravugutirwa umuti.

Hashize amezi abiri Ingabire Victoire afunguwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu, avuga ko agamije gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka igihugu, akaba anagaruka ku kibazo cya mwarimu gihora mu itangazamakuru, aho bakunze kuvuga ko imibereho yabo itifashe neza.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Radiyo Ijwi rya Amerika, Ingabire yavuze ko bigoye kuba habaho ireme ry’uburezi mu gihe cyose mwarimu ashonje, cyangwa se n’umunyeshuri ari uko.

Ubwo yabazwaga gahunda afite nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame, agafungurwa, yasubije avuga ko kwandikisha ishyaka rye rikaba ryakwemerwa mu gihugu atari cyo kihutirwa, ahubwo ko agomba kubanza kumva ibibazo abaturage bafite, ndetse bikanashakirwa ibisubizo.

Ati “Mbere yo kwandikisha ishyaka hari byinshi bigomba kubanza kubaho, icya mbere ku birebana n’ishyaka ubwaryo,… icya kabiri urabona mvuye muri gereza ngomba kubanza gufata umwuka wo mu gihugu nkahura n’abaturage,…”.

Yanagarutse ku kibazo cya mwarimu n’ireme ry’uburezi, ati “mbere y’uko njya kwandikisha ishyaka ngomba kubanza ndebe uwo muturage, kuko umuturage ni Umunyarwanda agomba kugira umwanya we mu gihugu, hari ibibazo, ndimo ndumva abarimu, umwarimu arambwira ati ‘nzigisha umwana ntariye, nigishe umwana utariye, ireme ry’uburezi rizava he?

Ingabire Victoire arakomeza, ati “niba se ubumenyi umwana atabuhawe mu ntangiriro hasi, ubwo bumenyi tuzabukura hehe, ubwo bukungu bwubakiye ku bumenyi buzava he abana batahawe?

Abarimu ngo ntibakabe nka ya mpyisi abana bayo bakubiswe n’inkuba ikihimura ku b’intama

Muri Gicurasi, ubwo yari mu itsinda ryoherejwe na Minisiteri y’Uburezi mu bukangurambaga ku ireme ry’uburezi mu karere ka Huye, Impuguke mu burezi akaba ari umuyobozi w’agashami gashinzwe imiyoborere n’imicungire y’amashuri abanza n’ayisumbuye muri REB, Rukeba Eugene, yabwiye abarimu ko umushahari atari ikibazo.

Rukeba avuga ko umushahara muto wa mwarimu atari cyo kibazo kuko buri wese ngo ajya mu kazi yijyanye kandi azi neza umushahara azajya ahembwa.

Yagize ati “…twese, Umuntu ajya gukora ahantu yijyanye ntawe umujyanayo…Umuntu ujya mu burezi abujyamo azi uko abarezi bahembwa”.

Mu nkuru yatambutse ku kinyamakuru Umuseke muri Gicurasi, Rukeba yasabye abarimu kutaba nka ya mpyisi ngo abana bayo bakubiswe n’inkuba ikihimura ku bana b’intama. Ko umushahara muto wabo udakwiye kugira ingaruka ku  burezi bw’abana b’u Rwanda.

Yagize ati “Impyisi iti ‘inkuba inkubitiye abana, nanjye ndebe aho ab’intama bari buge’…ntabwo ari byo, kuba umwarimu ahembwa amafaranga atishimiye ntabwo akwiye kujya gutura umujinya umwana”.

Ingabire Victoire wakomoje kuri iki kibazo cya mwarimu gikunze kugarukwaho cyane, yahawe imbabazi na Perezida Kagame ku wa Ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018, zo gufungurwa hamwe n’izindi mfungwa zisaga ibihumbi bibiri.

Ingabire Victoire ni umuyobozi mukuru w’Ishyaka FDI-Inkingi ritemewe mu mashyaka akorera mu Rwanda, ku wa 13 Ukuboza 2013, nyuma yo guhamwa n’ibyaha yashinjwaga, nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 mu isomwa ry’urubanza yaba we ndetse n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka umunani.

Nari naratekereje ko bashobora no kundasa- Ingabire Victoire

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *