Ninshaka gutandukana na Diamond nzabikora ku bw’umutimanama wanjye- Zari Hassan

Sangiza iyi nkuru

Zari Hassan akomeje guhatwa ibibazo n’abatari bake abazwa ku mubano we n’umugabo we Diamond, gusa ashimangira ko nashaka gutandukana na we azabikora ku bwe, atazagendera ku byo abantu bavuga.
Ibi bibaye mu gihe hashize igihe kitari gito havugwa umwuka mubi hagati yabo (Diamond na Zari), ndetse ko bishobora kubaviramo gutandukana.
Aciye ku rukuta rwa Instagram rwa Zari, Umwe mu bafana be, yamuhaye impanuro amugira inama y’uburyo agomba kubana na Diamond, agira ati “Zari ndagusabye, ntiwizere Diamond, wowe shishoza kuri buri kimwe cyose mukorana, ndakeka ko wumva ibyo nkubwira,….”.
Mu kumusubiza Zari yagize ati “ … ntabwo nkeneye abajyanama bo ku mbuga nkoranyambaga bambwira ibyo nkora cyangwa nakwirinda gukora, iyi ni 2017, nafashe umurongo mushya w’ubuzima bwanjye ndetse umunsi njye ubwanjye nzumva nifuza gutandukana na we, nzagendera ku marangamutima yanjye bwite, ntabwo nzagendera ku gitutu nshyirwaho n’imbuga nkoranyambaga”.
Zari amaze kubyarana na Diamond abana babiri, ubwo uyu mugabo yamucaga inyuma akabyarana n’umunyamudeli, Hamisa Mobeto nibwo inkuru zatangiye gukwirakwira ko byateje umubano mubi hagati yabo (Zari&Diamond) ushobora kubatandukanya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *