nyirambazimitima_colette_w_imyaka_59_ngo_kumenya_gusoma_no_kwandika_bimuhaye_urufunguzo_rwo_guhangana_n_ubuzima_buri_imbere.jpg

Nkombo: Kutamenya gusoma no kwandika mu ntandaro z’imvune n’imibereho mibi y’abagore

Sangiza iyi nkuru

Abenshi mu bagore bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi bagaragara mu mirimo y’imvune nkaho usanga bamwe bahetse imifuka y’amakara n’indi mizigo banatwite cyangwa abafite utwana duto baduhetse mu bituza, hakaba n’abo usanga mu mirimo yo guheka amatafari n’ibindi bikoresho byo kubaka aha ku Nkombo, benshi muri bo bakavuga ko kubera kutamenya gusoma no kwandika ngo babe babona ikindi bakora, ari byo bibadindiza bikanabaheza muri iyo mibereho mibi cyane.

Uku kutamenya gusoma no kwandika kwadindije benshi mu bagore b’uyu murenge ngo bijyanye n’amateka yaranze iki kirwa nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Sindayiheba Aphrodis ubwo abagore bantu74 barimoabagore 68,barimo n’abakecuru n’abakiri bato bahabwaga impamyabumenyi barangije mu isomero ry’itorero ry’Abangilikani rikorera muri uyu murenge ku bufatanye n’umuryango wa Mothers’union uteza imbere imibereho y’umuryango muri iri torero,aho anavuga ko kuba n’ubu hakiri benshi batabizi, bitadindiza imiryango yabo gusa,ahubwo n’iterambere umurenge wagombye kugeraho utarigeraho kubera icyo kibazo cy’ingutu.

Ati: “Kutamenya gusoma no kwandika ku bagore ba hano ku Nkombo byababereye imbogamizi ikomeye mu iterambere binatewe n’amateka mabi igihugu cyagize muri rusange n’uyu murenge by’umwiharika aho kujyana umwana w’umukobwa ku ishuri icyo gihe muri iki kirwa byasaga n’ibitabaho, bibakururira ibibazo byinshi by’ubukene bukabije, byongeye ko n’abana b’abahungu bigaga ari mbarwa kubera ko nta n’ishuri ribanza ryabaga ino ryari rimwe gusa na bwo abaryigamo batarangiza bakajya kurangiriza hakurya y’amazi hakagenda bake abandi bakajya mu burobyi.

Byarabakurikiranye rero, noneho muri iki gihe ubuzima bunyuranye bushingiye ku kuba umuntu zi nibura gusoma no kwandika n’imibereho ya hano igoye kubera ko n’ubutaka butera, ubworozi na bwo bugorana kubera ko nta bwatsi buhagije buhari, binadindiza iterambere ry’umurenge kuko byanze bikunze ingaruka nk’izo ntizabura no kuwugeraho, ni bwo ubona bamwe batangiye kubyiga ubu bakuze.’’

Avuga ko bafite umukoro ukomeye kimwe n’abafatanyabikorwa babo bigisha gusoma no kwandika muri uyu murenge kuko hakigaragara umubare munini w’abatabizi bigatuma nta kindi bikorera cyabateza imbere,kuko n’iyo mirimo ivunanye bakora nta kigaragara ibinjiriza cyabateza imbere uretse kubangiriza ubuzima gusa,agashimira ababafasha bose ngo nibura umubare munini w’aba bagore uve mu bujiji.

Ati: “Nubwo hari benshi bagenda biga gusoma no kwandika ku bufatanye n’umuryango w’abagore b’itorero ry’Abangilikani wa Mothers’union, n’abandi badufasha, turacyafite benshi benshi batabizi kandi ino usanga uruhare runini mu gutunga ingo rugirwa n’abagore ari yo mpamvu y’izo mvune zose, tukishimira icyakora ko mu myaka iri imbere kizaba kitakiriho kuko abana bose bagana ishuri kuko n’amashuri yubatswe ari menshi arimo n’ayisumbuye, uyu munsi tukaba dufite aho tugeze ugereranije n’ibihe byashize.’’

Nyirambazimitima Collette umenye gusoma no kwandika afite imyaka 59 yagize ati: “Nakuze ndi imfubyi ku babyeyi bombi,kuko nta n’uwashishikarizaga abakobwa kwiga siniga, birandindiza cyane mba mu bukene bukabije n’umuryango wanjye kuko nta kindi nabashaga kwikorera ndi mu bujiji.

Ku myaka 59 ni bwo mbimenye ariko na bwo birashimishije cyane nubwo ngira ikibazo cy’amaso,ariko nibura mbasha gukora ubucuruzi buciriritse, nimbona telefoni nzabasha kuba nayikoresha mbone icyo nkora,ngashimira cyane abanshishikarije kwiga kuko ubu mbasha no kwisomera Bibiliya, nkanasaba ko n’abandi bose basigaye babyigishwa bakabimenya kuko ubujiji ni bubi cyane, ni bwo bwanteye ubu bukene bwose nsazanye.’’

Mukandayisenga Agnès w’imyaka 34, avuga ko iyo yiga imibereho afite ubu atari yo aba afite. Ati: “Ndacyari muto,iyo niga nanjye ubu mba nkorera igihugu mu buryo butandukanye,ndi Gitifu w’umurenge, umuyobozi w’ishuri cyangwa w’akagari, cyangwa nkora indi mirimo nk’ubucuruzi ariko usanga abenshi dutunzwe no kwirirwa duhetse imizigo n’abana hejuru yayo,ibyo tubonye ntibihwanye n’imvune tugira, ariko ubwo twatangiye kwigishwa gusoma no kwandika birashoboka ko twakwigishwa imyuga nk’ubudozi,ubucuruzi buciriritse n’ibindi byaduteza imbere tukikura mu bukene no kudahabwa agaciro n’abagabo by’igihe kirekire.’’

Kabanyana Jane ushinzwe guha ubushobozi abagore batuye ikirwa cya Nkombo mu itorero ry’Abangilikani Diyoseze ya Cyangugu, avuga ko ubwo bajyaga gufasha aba bagore kwiteza imbere muri 2015, bitewe n’imibereho mibi babonaga barimo, batangajwe no kubona ibyo bibwiraga ko babafashamo bidashoboka ahubwo bagomba ku guhera kubigisha gusoma, kwandika no kubara.

Ati: “Byarudutunguye cyane kuko twagiye dushaka kubigisha kubohabuduseke twari twaboneye isoko ku mufatanyabikorwa wacu w’umunyamerika washakaga kubateza imbere, dutangiye tukajya tubabwira kwandika buri wese izina rye ku gaseke yaboshye ngo buri wese azamenye utwo yaboshye ariko ugasanga hari nk’abatarenga 4 bashobora kwandikaho amazina yabo mu bagore barenga 45, dusanga ari ngombwa kubanza kubigisha gusoma no kwandika mbere y’ibindi.’’

Avuga ko kuva muri 2016 batangiye kubibigisha bamaze kwigisha abarenga 220 mu murenge wose, abigishijwe ubu bahurijwe mu matsinda y’iterambere, ya mafaranga bakura mu duseke bamenya kuyazigama, abandi bashingirwa za butiki batangira ubucuruzi buciriritse,abandi bigishwa indi myuga yabazahura, kugira ngo barebe ko imirimo mibi bakoraga yanatumaga badahabwa agaciro n’abagabo bayivamo nubwo bigikomeye.

Ati: “Urebye muri iyi myaka ni bwo uri gusanga abagore bo kuri kiriya kirwa batangira gukora imirimo isaba gutekereza cyane kuko batangiye kuva mu bujiji bamazemo igihe kinini cyane, cyane abakuze, byatumye badatunga imiryango yabo neza,gukurikirana abana biga bikaba ibibazo,binatewe no kutagira imirimo ihoraho cyangwa ubutaka bwera babasha guhinga, tukanashimira Leta ko buri mwana wese noneho yiga, n’abana babo bakabafasha mu byo badasobanukiwe neza, bamwe babarera bonyine abagabo barabataye kubera kutababonamo ab’agaciro bashobora kugira icyo bamarira ingo, nkabona bisaba imbaraga nyinshi ngo bazizamure batunzwe n’imirimo itabavunagura cyane kandi yinjiza kurushaho ariko birashooka.’’

Umurenge wa Nkombo ufite abaturage barenga 23.000 abenshi bakaba ari abagore barimo benshi bagihanganye n’ubujiji n’ingaruka zabwo nubwo hanakorwa ibishoboka byose ngo babuvemo, umuyobozi wa Mothers’union Kirebwa Eva Melodie, akavuga ko muri uyu mwaka bigishije abantu 74 barimo abagore 68, bazanakomeza kuko umurimo ari mugari, abo bamaze kwigisha bakabimenya ko batabarekera aho ahubwo babigisha n’ibindi bibateza imbere kandi bazabikomeza kugeza igihe ikibazo bahabonye, ku bufatanye n’izindi nzego kizabinerwa umuti urambye,bagakoresha ubwenge bakiteza imbere aho guhora mu mvune zizasazisha imburagihe nta n’ikigaragara zibungura.
nyirambazimitima_colette_w_imyaka_59_ngo_kumenya_gusoma_no_kwandika_bimuhaye_urufunguzo_rwo_guhangana_n_ubuzima_buri_imbere.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *