Rusizi: Umusekirite kuri banki yirashe ikirenge none arembeye mu bitaro bya Gihundwe

Aha ku gitanda mu bitaro yavugaga ko yumva aribwa cyane.

Nkundabagenzi JMV w’imyaka 41 y’amavuko wasezerewe mu ngabo z’uRwanda, akaba ari umusekirite ( ushinzwe umutekano) w’imwe mu mabanki yo mu mujyi wa Rusizi arembeye mu bitaro bya Gihundwe nyuma yo kwirasa ikirenge ,akavuga ko byaturutse ku burangare yagize ubwo yagenzuraga imbunda zari ziri mu bubiko bwazo, imwe muri zo yari irimo isasu atabizi akayigenzura icuritse […]

Perezida Ndayishimiye aragirira uruzinduko muri Tanzania

Biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aragirira uruzinduko rw’iminsi itatu muri Tanzania, ruzatangira tariki ya 22 Ukwakira 2021. Muri uru ruzinduko ruzarangira tariki ya 24 Ukwakira, Perezida Ndayishimiye azakirwa na mugenzi we, Samia Suluhu Hassan ku biro bye mu murwa mukuru wa Tanzania, i Dodoma, baganire ibirebana n’umubano w’ibihugu byombi. Uru ruzindo […]

Jimmy Gatete yasuye ikipe ya AS Kigali

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Jimmy Gatete, yasuye ikipe ya AS Kigali iri i Kinshasa aho yitabiriye umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup izahuriramo na Darling Club Motema Pembe. Ni umukino uteganyijwe ku Cyumweru. Amafoto yagiye hanze yerekana Gatete ufatwa nk’umukinnyi wahize abandi Amavubi yagize mu mateka yayo ari kumwe […]

INES- Ruhengeri yaciwe Frw asaga miliyoni 40 ngo iyahe Mwarimu Musanganya

arton162105.jpg

Urukiko Rukuru rwa Musanze rwategetse Kaminuza ya INES-Ruhengeri guha Mwarimu Faustin Musanganya amafaranga y’ u Rwanda miliyoni 40 n’ibihumbi 350 bitewe n’akarengane yakorewe ubwo yamburwaga uburenganzira bwose buhabwa umunyamuryango shingiro (membre fondateur) w’iryo shuri. Iyi myanzuro y’urukiko iri mu isomerwa ryo kuwa 19 Ukwakira 2021 ryabaye i saa munani z’amanywa ku rukiko rukuru rukorera i […]

L’Agence spatiale rwandaise a dĂ©posĂ© une demande d’acquisition de deux constellations de satellites

L’Agence spatiale rwandaise a dĂ©posĂ© une demande d’acquisition de deux constellations de satellites auprès de l’Union internationale des tĂ©lĂ©communications (UIT), Ă  savoir Cinnamon-217 et Cinnamon-937, selon un communiquĂ© officiel. Le dĂ©veloppement a Ă©tĂ© communiquĂ© par l’agence le 20 octobre, indiquant que la soumission est conforme aux règlements et procĂ©dures de l’UIT. L’application dĂ©taillĂ©e appelle les […]

Shampiyona: Hamenyekanye igihe APR FC izesuranira na Rayon Sports

screenshot_20211020-170754.png

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze gushyira ahagaragara ingengabihe y’uko amakipe azahura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ya 2021/2022. Ni shampiyona izatangira ku wa 30 Ukwakira hakinwa imikino y’umunsi wa mbere wayo. Imikino myinshi izajya itangira saa cyenda z’igicamunsi, gusa hari mike izajya itangira saa sita n’igice z’amanywa na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kubera […]

TPLF ivuga ko Ethiopia irimo gukoresha indege kuko irimo gutsindwa ku butaka

Guverinoma ya Ethiopia kuri uyu wa Gatatu yongeye kugaba ibitero by’indege mu Ntara ya Tigray ku nshuro ya gatatu muri iki cyumweru mu rwego rwo guca intege inyeshyamba z’umutwe wa TPLF imaze hafi umwaka ihanganye nazo. Televiziyo yo muri Tigray igenzurwa na TPLF yavuze ko igitero cyo kuri uyu wa gatatu kibasiye Mekelle, umurwa mukuru […]

Rwanda requests 300,000 satellites

Rwanda Space Agency has requested two satellite constellations from the International Telecommunication Union (ITU), namely Cinnamon-217 and Cinnamon-937, according to an official statement. The development was communicated by the agency on October 20 saying that the submission is in compliance with ITU regulations and procedures. The detailed application calls for the two fleets of craft […]

Ubwiyongere bwa Covid-19 mu Bwongereza bwatumye Maroc ihagarika ingendo z’indege zijya n’izivayo

Guverinoma ya Maroc yatangaje ko guhera mu ijoro ry’uyu wa 20 Ukwakira 2021 ihagarika ingendo z’indege zijya n’iziva mu Bwongereza bitewe n’ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bukomeje kwiyongera muri iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi. Iki gihugu cyari cyaroroheje ingamba zose zo kwirinda iki cyorezo, kikemerera abakunzi b’umupira w’amaguru kujya ku masitade kiri cyongeye kwibasirwa cyane, […]

Ubushinjacyaha bwajuririye ibihano Rusesabagina n’abandi 20 bakatiwe

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamaze kujuririra ibihano urukiko rwakatiye Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte (Major Sankara) n’abandi 19 bareganwaga ibyaha by’iterabwoba. Tariki ya 20 Nzeri 2021 ni bwo Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwakatiye Rusesabagina n’abo bareganwaga ibihano bitandukanye bigendanye n’ibyaha byahamye buri umwe. Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25, mu gihe Ubushinjacyaha bwari […]

Uganda yaba iherutse kurekura abinjiza abarwanyi muri RUD-Urunana yateye mu Kinigi

Hari amakuru ataremezwa n’urwego urwo ari rwo rwose bireba ko Urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, rwarekuye abantu batandatu bashinzwe kwinjiza abarwanyi muri RUD-Urunana yigeze kugaba ibitero mu Kinigi. Ibinyamakuru bimwe bivuga ko aba batandatu bari bafatiwe na Polisi ya Uganda mu Karere ka Kakumiro. Aba TNT yatangaje ko barekuwe kuwa Kabiri ku itegeko […]

Gicumbi: Urukiko rwashyikirijwe ushinjwa kwaka indonke mbere yo gutanga akazi

Umugabo ubarizwa mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi, Akagari ka Rutonde , Umudugudu wa Nyabyondo ushinjwa kwaka indonke abaturage abizeza kubahesha kazi kuri uyu wa Mbere ushize yagejejwe imbere y’urukiko asabirwa gufungwa by’agateganyo. Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi bwagejeje imbere y’ Urukiko uyu mugabo bumushinja kwaka abaturage indonke abizeza kubahesha akazi mu ruganda […]

Depite Nambooze yarokotse umwicanyi wamusanze mu buriri

Umudepite wo muri Uganda, Betty Nambooze Bakireke, yarusimbutse ubwo umwicanyi bivugwa ko ari umwe mu bazonze abatuye i Masaka yamusangaga mu gitondo cy’ijoro ryakeye. Nambooze uhagarariye Mukono mu nteko ya Uganda, yatewe n’umwicanyi, bamwe bazwi nka ba Bijambiya cyangwa Bibaluwa, bamaze igihe bazengereje abo mu gace ka Greater Masaka kuko babishemo abagera kuri 25 mu […]

Indege z’intambara z’u Burusiya zirukanye iza Amerika zari zasatiriye imbibi zabwo

Kuri uyu wa Gatatu, minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yavuze ko yohereje indege ebyiri z’intambara za Sukhoi Su-30 kugira ngo ziherekeze indege ebyiri z’Abanyamerika, zitwara za bombe zo mu bwoko bwa B-1B, zizivane hafi y’imbibi z’u Burusiya. Izi ndege zikaba zaherekejwe hejuru y’inyanja y’Umukara,ibintu byahuriranye n’uruzinduko rwa minisitiri w’ingabo wa Amerika muri kariya karere. Izi ndege […]

Nkombo: Kutamenya gusoma no kwandika mu ntandaro z’imvune n’imibereho mibi y’abagore

nyirambazimitima_colette_w_imyaka_59_ngo_kumenya_gusoma_no_kwandika_bimuhaye_urufunguzo_rwo_guhangana_n_ubuzima_buri_imbere.jpg

Abenshi mu bagore bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi bagaragara mu mirimo y’imvune nkaho usanga bamwe bahetse imifuka y’amakara n’indi mizigo banatwite cyangwa abafite utwana duto baduhetse mu bituza, hakaba n’abo usanga mu mirimo yo guheka amatafari n’ibindi bikoresho byo kubaka aha ku Nkombo, benshi muri bo bakavuga ko kubera kutamenya gusoma […]

Ethiopia yagabye ikindi gitero cy’indege karahabutaka i Mekelle

Igisirikare cya Ethiopia mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu cyagabye igitero cy’indege mu mujyi wa Mekelle ho ntara ya Tigray, kiba icya kabiri kigabwe muri uriya mujyi muri iki cyumweru. Televiziyo ya Tigrai igenzurwa n’ishyaka rya TPLF riri ku butegetsi mu ntara ya Tigray yatangaje ko iki gitero cyagabwe rwagati mu mujyi wa Mekelle. […]

Burundi: Imirambo imaze iminsi igaragara mu Cibitoke yahagurukije perezidansi

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko hari imirambo isaga 10 imaze iminsi irohorwa mu ruzi rwa Rusizi, muri Komini za Buganda na Rugombo, mu Ntara ya Cibitoke, ariko imirambo ibiri yonyine ari yo yatangajwe. Hagati y’itariki ya 14 na 17 Ukwakira gusa, bivugwa ko byibuze imirambo 14 yagaragaye muri komini twavuze haruguru, ariko […]

Abadepite ntibumva ukuntu hari abamara umwaka muri gereza bataraburanishwa

Bamwe mu badepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basabye Minisiteri y’Ubutabera gusobanura impamvu hari abamara igihe kirenga umwaka bafungiwe mu magereza, kandi bataraburanishwa. Aba badepite bavuga ko ubutabera buba butakurikije amategeko agenga imiburanishirize y’imanza iyo abafunzwe bamaze iki gihe cyose bataragezwa mu nkiko. Nka Hon. Veneranda Nyirahirwa mu nkuru ya Flash FM, yatanze urugero […]

Sarkozy yahamagajwe nk’umutangabuhamya mu rubanza rw’abahoze bamwegereye

Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamagariye uwahoze ari perezida Nicolas Sarkozy kuba umutangabuhamya mu rubanza rurimo batanu mu bahoze ari abafasha be, bashinjwa kuba barakoresheje nabi amafaranga ya rubanda ndetse n’ubugizi bwa nabi. Sarkozy ntabwo akurikiranyweho ibyaha, kubera ubudahangarwa bwa perezida, ariko agomba kwitaba urukiko ku ya 2 Ugushyingo. Kuri uyu wa Mbere, abantu batanu bahoze […]

Imyaka 10 irashize Col. Gaddafi yishwe, umuryango we ntuzi aho yashyinguwe

Imyaka 10 irashize uwari Perezida wa Libya kuva mu 1942, Col. Muammar Gaddafi yishwe n’abarwanyaga ubutegetsi bari bashyigikiwe n’ingabo z’umuryango NATO. Tariki ya 20 Ukwakira 2011 byatangajwe ko Col. Gaddafi yiciwe ku ivuko mu mujyi wa Sirte aho yari yahungiye imirwano ikaze yari imaze amezi ibera muri Benghazi no mu murwa mukuru wa Libya, Tripoli. […]

Gasabo: Umugore yatwitse moto yari yaraguriye umugabo we nyuma yo kumufata asomana n’inkumi

Umugore witwa Mukampabuka BĂ©atrice wo mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha azira gutwika moto bivugwa ko yari yaraguriye umugabo we. Mukampabuka w’imyaka 62 y’amavuko yatwitse moto y’umugabo we witwa Kimonyo uri mu kigero cy’imwaka 30 amushinja kumuca inyuma akikundira abandi bakobwa. UMUSEKE wavuze ko intandaro yo kugira […]

Umudepite arasaba Minisitiri w’Ingabo gusobanura uko abasirikare ba RDF binjiye muri RDC

Umudepite wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) arasaba Minisitiri w’Ingabo, Gilbert Kabanda, gusobanurira Inteko Ishinga Amategeko uburyo abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bw’igihugu cyabo. Ni amagambo yatangaje nyuma y’aho mu gitondo cyo ku wa 18 Ukwakira 2021, hari abasirikare b’u Rwanda binjiye muri Gurupoma ya Buhumba, muri Teritwari ya Nyiragongo. Uyu mudepite, […]

Hari abavuga ko ari impunzi basigaye mu matongo y’Inkambi ya Gihembe

Hari abaturage bavuga ko ari impunzi basigaye mu matongo y’inkambi ya Gihembe bitewe no kwibura ku rutonde rw’impunzi nyuma y’aho kuwa Mbere iyi nkambi ifunzwe burundu ku mugaragaro. Kuwa Mbere w’iki Cyumweru Leta y’u Rwanda yafunze ku mugaragaro inkambi ya Gihembe yari icumbikiye impunzi z’Abanyekongo kuko imiterere y’aho hantu yashyiraga ubuzima bwabo mu kaga. Iyi […]

UEFA CL: Messi yakuye PSG mu menyo ya Leipzig, Griezmann aca agahigo kabi

photocollage_1634706966807.jpg

Ikipe ya Paris Saint-Germain ibifashijwemo ahanini na Lionel Messi, yatsinze Leipzig yo mu Budage ibitego 3-2 mu mukino wari uw’ishiraniro. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa gatatu wo mu tsinda A wabereye i Parc des Princes. Umunota wa cyenda wonyine wari uhagije ngo Kylian MbappĂ© atsindire Paris igitego cya mbere, mbere y’uko umunya-Portugal AndrĂ© […]