Umudepite arasaba Minisitiri w’Ingabo gusobanura uko abasirikare ba RDF binjiye muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Umudepite wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) arasaba Minisitiri w’Ingabo, Gilbert Kabanda, gusobanurira Inteko Ishinga Amategeko uburyo abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bw’igihugu cyabo.

Ni amagambo yatangaje nyuma y’aho mu gitondo cyo ku wa 18 Ukwakira 2021, hari abasirikare b’u Rwanda binjiye muri Gurupoma ya Buhumba, muri Teritwari ya Nyiragongo.

Uyu mudepite, Jackson Ausse uhagarariye Teritwari ya Irumu (mu ntara ya Ituri) mu Nteko Ishinga Amategeko, abona ko igikorwa aba basirikare bakoze ari ukuvogera ubutaka bw’ikindi gihugu, agasaba ko Minisitiri Kabanda asobanura uko byagenze n’ingamba zigiye gufatwa.

Depite Ausse mu nkuru ya Okapi yibaza kuri aba basirikare avuga ko bari bafite intwaro ziremereye, ati: “Bari bavuye hehe? Bari baje gukora iki, kandi ni iki cyakurikiyeho? Ni izihe ngamba ziri gufatwa kugira ngo bitazasubira?…Turi igihugu cyigenga, ibindi bihugu bigomba kutwubaha…Dutegereje ibisobanuro biturutse kuri Minisitiri w’Ingabo.”

N’ubwo Depite Ausse yibaza ibi bibazo byose, Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa 19 Ukwakira 2021 yasobanuye ko aba basirikare binjiye muri RDC batabigambiriye.

Iyi Minisiteri mu itangazo yasohoye, yavuze ko aba basirikare binjiye muri metero nke muri RDC, ubwo bari bakurikiye abacuruzi ba magendu bari bambukije ibicuruzwa byabo urubibi, bikekwa ko baba bari bitwaje n’intwaro. Aba ngo bari binjiye mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

Gusa ku rundi ruhande hari ibigiteye urujijo kuko nk’Umuvugizi w’akarere ka 34 k’ingabo za RDC, Lt. Col. Guillaume Njike Kaiko yabwiye itangazamakuru ko aba basirikare bari bamaze gufata imidugudu 6 y’igihugu cye. Aya makuru yahakanwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Vincent Karega, atuma hibazwa icyo aba basirikare baba bari bagambiriye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umudepite arasaba Minisitiri w’Ingabo gusobanura uko abasirikare ba RDF binjiye muri RDC
    Njye nababajwe nuko ibinyamakuru byinshi by’amahanga byavuze ko abanyarwanda basanzwe batavugisha ukuri iyo bagabye ibitero ku baturanyi. Bibukije ubwo Minisitiri Gasana Anastazi muri 1996, vugaga ko nta ngabo z’igihugu ziri muri Zaire, ariko hagati aho, minisitiri w’ingabo agatangaza ko ziriyo ndetse akanasobanura icyazijyanyeyo. Maze ingabo zajya mu kindi gihugu, zikigarurira imidugudu itandatu, zitabigambiriye? Ese izo ngabo ntizizi ko zidafite uburenganzira bwo gukurikirana abantu mu kindi gihugu, bidaciye muri dipolomasi?

  2. Umudepite arasaba Minisitiri w’Ingabo gusobanura uko abasirikare ba RDF binjiye muri RDC
    Njye nababajwe nuko ibinyamakuru byinshi by’amahanga byavuze ko abanyarwanda basanzwe batavugisha ukuri iyo bagabye ibitero ku baturanyi. Bibukije ubwo Minisitiri Gasana Anastazi muri 1996, vugaga ko nta ngabo z’igihugu ziri muri Zaire, ariko hagati aho, minisitiri w’ingabo agatangaza ko ziriyo ndetse akanasobanura icyazijyanyeyo. Maze ingabo zajya mu kindi gihugu, zikigarurira imidugudu itandatu, zitabigambiriye? Ese izo ngabo ntizizi ko zidafite uburenganzira bwo gukurikirana abantu mu kindi gihugu, bidaciye muri dipolomasi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *