Depite Nambooze yarokotse umwicanyi wamusanze mu buriri

Sangiza iyi nkuru

Umudepite wo muri Uganda, Betty Nambooze Bakireke, yarusimbutse ubwo umwicanyi bivugwa ko ari umwe mu bazonze abatuye i Masaka yamusangaga mu gitondo cy’ijoro ryakeye.

Nambooze uhagarariye Mukono mu nteko ya Uganda, yatewe n’umwicanyi, bamwe bazwi nka ba Bijambiya cyangwa Bibaluwa, bamaze igihe bazengereje abo mu gace ka Greater Masaka kuko babishemo abagera kuri 25 mu mezi atarenze abiri.

Amashusho ya Nambooze yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Ukwakira 2021, uyu mugore avuga ko umwicanyi yamusanze mu buriri aho yari aryamye wenyine anyuze mu gipangu cy’uwo baturanye.

Nambooze avuga ko ” Yisanze umwicanyi amuri hejuru aho yari aryamye wenyine. Avaga ko atazi impamvu yagabweho icyo gitero.”

Uyu mudepite ati “Banya-Uganda, mu gitondo cyo kuri uyu munsi mwari mumbuze. Umwicanyi mu cyumba ndaramo ndi njyenyine. Yampaye mahirwe yo kuvuga isengesho rya nyuma! Iyi nshuro sinzi uko narokotse.”

Namboze avuga ko yari yishwe Imana igakinga akaboko.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga kuri ubu Polisi yatangiye iperereza ku byabaye kuri Nambooze, umwe mu bakunze kutaripfana ku ngingo zimwe na zimwe muri politiki cyane ko ari uwo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa NRM.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Depite Nambooze yarokotse umwicanyi wamusanze mu buriri
    None se ko mutubwiye inkuru ntimurangize amaherezo yayo. Ibi sibyo nagato.

  2. Depite Nambooze yarokotse umwicanyi wamusanze mu buriri
    None se ko mutubwiye inkuru ntimurangize amaherezo yayo. Ibi sibyo nagato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *