Urukiko Rukuru rwa Musanze rwategetse Kaminuza ya INES-Ruhengeri guha Mwarimu Faustin Musanganya amafaranga y’ u Rwanda miliyoni 40 n’ibihumbi 350 bitewe n’akarengane yakorewe ubwo yamburwaga uburenganzira bwose buhabwa umunyamuryango shingiro (membre fondateur) w’iryo shuri. Iyi myanzuro y’urukiko iri mu isomerwa ryo kuwa 19 Ukwakira 2021 ryabaye i saa munani z’amanywa ku rukiko rukuru rukorera i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, aho ruburanishiriza imanza mboneza mubano. Ni urubanza rufite nomero 00021/2021/HC MUS INES-RUHENGERI, Vs MUSANGANYA Faustin. Urukiko rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo gusanga ubujurire bwa INES Ruhengeri nta shingiro bufite. Musanganya Faustin yari yatsinze iri shuri mu rubanza rwo mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, ariko INES-Ruhengeri irajurira. Imyanzuro y’urukiko BWIZA ifitiye kopi ivuga ko ubujurire bwa INES-Ruhengeri nta shingiro bufite. Ivuga ko urukiko rwasanze ubujurire bwuririye ku bundi bwakozwe na Musanganya Faustin bufite ishingiro kuri bimwe. Rwemeje ko Musanganya Faustin yirukanywe nk’umunyamuryango wa INES-Ruhengeri mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Rwemeje ko Musanganya Faustin akiri umunyamuryango shingiro (Membre Fondateur) wa INES-Ruhengeri. Uru rukiko kandi rwemeje runategeka ko ibyemezo byafashwe n’inzego zinyuranye muri INES-Ruhengeri ku birebana n’ubunyamuryango bwa Musanganya Faustin bikuweho mu ngingo zabyo zose. Urukiko kandi rwategetse INES-Ruhengeri guha Musanganya indishyi ziteye gutya: -Miliyoni 2,400,000 Rwf ya jetons de presence; Urukiko Rukuru rwa Musanze kandi rwavuze ko rutegetse ko urubanza RC 001110/2020/TGI/MUS rwaciwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Musanze kuwa 22/02/2021 ruhindutse ku byerekeye indishyi. Uru rukiko rwanategetse ko ingwate y’amagarama yatanzwe na INES-Ruhengeri ihwanye n’imirimo yakozwe muri uru rubanza. Musanganya Faustin w’imyaka 65 wanabaye umwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda, BWIZA yamubajije uko yakiriye imyanzuro y’urukiko. Ku murongo wa telefoni mu ijwi ririmo akanyamuneza ati ” Nishimiye imikirize y’urubanza. Niteguye gukorana neza n’abanyamuryango, nizera ko nabo bafite ubwo bushake. Imana kandi ntirenganya.” Mwarimu Musanganya yasabye INES- Ruhengeri kugaragaza ubushake bwo gukorana na we, “ikemera gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko nta y’andi mananiza.” Inkuru bijyanye wasoma: https://bwiza.com/?Isomwa-ry-urubanza-aho-INES-Ruhengeri-yajuririye-gucibwa-asaga-miliyoni-39-ngo ( Isomwa ry’urubanza aho INES-Ruhengeri yajuririye gucibwa asaga miliyoni 39 ngo ahabwe Musanganya ryasubitswe). BWIZA izabagezaho uko byagenze ngo Musanganya Faustin arege INES-Ruhengeri kandi ari umwe mu bayishinze.
-Miliyoni 25,000,000 ya bonifications annuelles;
-Miliyoni umunani z’indishyi z’akababaro;
-Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700 y’indishyi z’amafaranga y’ishuri yarihiwe umunyeshuri wa Musanganya Faustin wagombaga kwigira ubuntu;
-Miliyoni imwe n’ibihumbi 500 y’igihembo cya Avocat (yagenwe ku rwego rwa mbere);
-Ibihumbi 750 y’igihembo cya Avocat (agennwe mu bujurire)
Musanganya Faustin wari umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere n’imari muri INES-Ruhengeri ari kumwe n’uwahoze ari umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Ruhengeri akaba na Recteur wa kaminuza, Kizito Bahujimihigo, ubwo hari hasojwe amasomo muri INES-Ruhengeri/ Musanganya F.


