Burundi: Imirambo imaze iminsi igaragara mu Cibitoke yahagurukije perezidansi

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko hari imirambo isaga 10 imaze iminsi irohorwa mu ruzi rwa Rusizi, muri Komini za Buganda na Rugombo, mu Ntara ya Cibitoke, ariko imirambo ibiri yonyine ari yo yatangajwe.

Hagati y’itariki ya 14 na 17 Ukwakira gusa, bivugwa ko byibuze imirambo 14 yagaragaye muri komini twavuze haruguru, ariko imirambo y’abagore babiri yonyine ari yo yatangajwe mu itangazamakuru ku cyumweru gishize. Indi mirambo yose yagaragaye n’iy’abagabo.

Komisiyo yaturutse muri Perezidansi y’u Burundi kuri uyu wa Mbere ushize yagiye mu Cibitoke gushaka amakuru kuri iki kibazo cy’imirambo bivugwa ko abantu benshi muri abo bishwe bishwe baciwe imitwe cyangwa amaguru.

Imirambo iheruka kugaragara yagaragaye ku Cyumweru gishize. Uko ari itanu yagaragaye ku muhanda wa gatanu munsi y’agasozi ka Nyamitanga muri Komini Buganda aho Cibitoke ihana imbibi na Bubanza.

Mbere yaho, indi mirambo ibiri yari yabonetse ku muhanda wa 2 wa Kaburantwa muri iyi Komini ya Buganda.

Amakuru agera ku rubuga rwa SOS Medias Burundi dukesha iyi nkuru avuga ko indi mirambo ibiri yabonetse I Gasenyi kuwa Gatanu ushize, mu gihe indi itatu yabonetse ku itariki ya 14 Ukwakira mu Mudugudu wa Ndava, iteka muri Komini Buganda.

Imirambo ibiri isigaye yagaragaye mu gace ka Rusiga muri Komini ya Rugombo.

Imyinshi muri iyi mirambo ngo yarutswe n’Uruzi rwa Rusizi hagati y’u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Imyinshi muri iyi mirambo yabaga yazingiwe mu mifuka kandi abenshi bambaye imyenda ya siporo nk’uko abayibonye bavuga.

Itsinda ryaturutse mu biro by’umukuru w’igihugu ryerekeje mu Cibitoke guhura na Carême Bizoza, Guverineri wa Cibitoke ndetse n’abayobozi bo muri Komini ya Buganda.

Abegereye iyi dosiye bati: “Umuyobozi w’izo ntumwa yasabye ko ubushinjacyaha bwafungura amadosiye ajyanye n’ivumburwa riteye ubwoba kandi ko batihutira gushyingura imirambo kugeza igihe imiryango y’abahohotewe izamenyekana. Yavuze ko iri tsinda rizagaruka adatanze umunsi “, ibi bikaba byavuzwe n’abamenyereye iki kibazo.

Ni mu gihe ariko bivugwa ko iyo mirambo yashyinguwe hatabaye iperereza ku mabwiriza y’abayobozi, ikintu cyatumye abaturage bagira impungenge.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *