Bamwe mu badepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basabye Minisiteri y’Ubutabera gusobanura impamvu hari abamara igihe kirenga umwaka bafungiwe mu magereza, kandi bataraburanishwa.
Aba badepite bavuga ko ubutabera buba butakurikije amategeko agenga imiburanishirize y’imanza iyo abafunzwe bamaze iki gihe cyose bataragezwa mu nkiko.
Nka Hon. Veneranda Nyirahirwa mu nkuru ya Flash FM, yatanze urugero muri gereza ya Nsinda mu Karere ka Rwamagana. Ati: “Nk’urugero muri gereza ya Nsinda hari abantu bamara umwaka urenga bataragezwa imbere y’ubutabera. Barabitumenyesha, ukaba wakwibaza ngo hamwe na za serivisi zose zegerejwe gereza hirya no hino mu gihugu, bikora bite kugira ngo umuntu amare umwaka ataragezwa imbere y’ubutabera?”
Mudakikwa John uyobora ikigo cyita ku iyubahirizwa ry’amategeko cyitwa CERULAR abona ko gufunga umuntu iki gihe cyose ataraburanishwa bishobora kuba akarengane, nk’igihe nyuma urukiko rumugize umwere cyangwa rukamukatira igifungo kiri munsi y’igihe amaze afunzwe.
Mudakikwa yagize ati: “Birumvikana rero kuba umuntu yafungwa igihe kirekire nk’icyo ataragezwa imbere y’ubutabera, bigira ingaruka zitandukanye no kuri uwo muntu. Aha twavuga ko ari intandaro y’akarengane gakozwe n’inzego z’ubutabera. Mu gihe umuntu afunzwe by’agateganyo akazagirwa umwere nyuma y’igihe kirekire, cyangwa akazahanihswa igifungo kiri munsi y’icyo amaze afunzwe…”
Iki kibazo kiravugwaho kuba imwe mu mpamvu zitera ubucucike mu magereza nk’uko bigarutsweho inshuro irenze imwe n’Inteko Ishinga Amategeko. Inteko Rusange ya Sena mu Kwakira 2020, yasabye inzego bireba gushaka ingamba zo kugikemura.

8 Responses
Abadepite ntibumva ukuntu hari abamara umwaka muri gereza bataraburanishwa
Ni nko gufungwa imyaka 4 bikarangira uri umwere.Nta indemmité nta ki…….

nukubera Imikorere mibi y’Inzego zubutabera! muraga gutinda kuburanisha abantu! ko mutavuga no kuzindi service zo mubushinja cyaha? ko mutavuga inshuro imanza zishuburishwamo? gusa RUUSWA iravuza ubuhuha mubushinja cyaha ndetse no muri RIB, muri RIB ho abanryi ba RUSWA bamaze no kumenyekana! mubushinjacyaha! ho n’UMUYOBOZI mukuru w’ubushinja cyaha Aimable Arayirya! ikindi arangwa nikimenyane!

Birababaje rwose kweli kweli??