Biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aragirira uruzinduko rw’iminsi itatu muri Tanzania, ruzatangira tariki ya 22 Ukwakira 2021.
Muri uru ruzinduko ruzarangira tariki ya 24 Ukwakira, Perezida Ndayishimiye azakirwa na mugenzi we, Samia Suluhu Hassan ku biro bye mu murwa mukuru wa Tanzania, i Dodoma, baganire ibirebana n’umubano w’ibihugu byombi.
Uru ruzindo rwemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Liberata Mulamula mu nkuru dukesha The East African. Yagize ati: “Azagera ku kibuga cy’indege cya Dodoma tariki ya 22 Ukwakira maze yerekeza ku biro by’Umukuru w’Igihugu i Chamwino aho azakirirwa na Perezida Samia Suluhu Hassan.”
Perezida Ndayishimiye na Samia Suluhu bazashyira ibuye ry’ifatizo mu gace ka Nala i Dodoma aho ikigo Itracom cy’Abarundi kizubaka uruganda rutunganya ifumbire rufite agaciro ka miliyoni 180 z’Amadolari ya Amerika.
Uyu Mukuru w’Igihugu kandi azasura Perezida wa Zanzibar, Hussein Ali Mwinyi, tariki ya 23 Ukwakira 2021, baganire ibirebana n’umubano w’impande zombi.
Tariki ya 24 Ukwakira, we na Samia Suluhu bazasura ibikorwa by’ubwubatsi bw’umuhanda wa gari ya moshi mu mujyi wa Dar es Salaam.
Uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye ruzaba rukurikiye urwo Samia Suluhu yagiriye mu Burundi tariki ya 16 na 17 Nyakanga 2021.


