Guverinoma ya Maroc yatangaje ko guhera mu ijoro ry’uyu wa 20 Ukwakira 2021 ihagarika ingendo z’indege zijya n’iziva mu Bwongereza bitewe n’ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bukomeje kwiyongera muri iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi.
Iki gihugu cyari cyaroroheje ingamba zose zo kwirinda iki cyorezo, kikemerera abakunzi b’umupira w’amaguru kujya ku masitade kiri cyongeye kwibasirwa cyane, aho kuri uyu wa 19 Ukwakira honyine cyabonetsemo abanduye bashya barenga ibihumbi 43, ku wa Mbere naho kikaba cyarabonetsemo abarenga ibihumbi 49.
Muri iki gihe ubu u Bwongereza buri ku mwanya wa mbere ku mugabane w’Uburayi mu bihugu bifite ubwandu bwinshi. Abahanga mu by’ubuzima barasaba Guverinoma gukemura iki kibazo mu maguru mashya, kigasubizaho ingamba cyari cyarafashe, kikanashyira imbaraga muri gahunda yo gukingira abaturage.
Mu gihe izi ngamba zitarasubizwaho, Guverinoma ya Maroc yabaye ikumiriye abaturuka mu Bwongereza, ibuza n’abavayo kujyayo; binyuza mu guhagarika ingendo z’indege zihuza ibihugu byombi.
Ikigo cy’ubwikorezi cya EasyJet gishingiye kuri iri bwiriza rya Maroc, cyahise gisubika urugendo rw’indege yayo ruva mu mujyi wa Gatwick mu Bwongereza rugana mu murwa mukuru w’iki gihugu kiri mu majyaruguru ya Afurika, Marrakech.
Nk’uko The Standard yabitangaje, iki kigo cyasobanuriye abakiriya bacyo kiti: “Kubera ko tutashobora kujya muri Maroc ngo tubone uko tugaruka nyuma y’ejo, twafashe icyemezo cyo gusubika urugendo rwanyu natwe uyu munsi.”
Ikigo British Airways nacyo cyafashe icyemezo cyo guhagarika urugendo indege yacyo yari ifite, aho yagombaga kuva muri Heathrow ijya Marrakech. Impamvu ni imwe n’iya EasyJet.
Guverinoma ya Maroc ntabwo yatangaje igihe agaciro k’iri bwiriza kazamara.


