Hari abaturage bavuga ko ari impunzi basigaye mu matongo y’inkambi ya Gihembe bitewe no kwibura ku rutonde rw’impunzi nyuma y’aho kuwa Mbere iyi nkambi ifunzwe burundu ku mugaragaro. Kuwa Mbere w’iki Cyumweru Leta y’u Rwanda yafunze ku mugaragaro inkambi ya Gihembe yari icumbikiye impunzi z’Abanyekongo kuko imiterere y’aho hantu yashyiraga ubuzima bwabo mu kaga. Iyi miryango yasigaye mu matongo iragera kuri irindwi igizwe n’abantu 30 biganjemo cyane abana n’abagore. Abayigize basaba ko inzego zibishinzwe zikwiye kubimurira mu nkambi ya Mahama nk’izindi mpunzi. Abashinzwe kwita ku mpunzi bo bavuga ko abo bashaka kwiyita impunzi kandi ari Abanyarwanda nk’uko VOA dukesha iyi nkuru ibitangaza. Abo muri iyi miryango bavuga ko bageze mu nkambi ya Gihembe mu bihe bitandukanye. Hari ababwiye VOA ko bageze muri iyi nkambi mu mwaka wa 2014 abandi bakavuga ko batangiranye n’inkambi yari imaze imyaka 24. Benshi barara bagerekeranye mu nzu ntoya ikikijwe n’amatongo. Amakuru VOA ifite yemeza ko ubwo hafungwaga burundu inkambi ya Gihembe kuri uyu wa Mbere, yaba abahagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR ndetse n’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bari bazi ibibazo by’aba basigaye mu matongo. Impande zombi zihuriza ku kuvuga ko abasigaye mu matongo ari Abanyarwanda bashaka kwiyita impunzi kubw’izindi nyungu, cyane ko na bo bemeza ko bafite ibyangombwa birimo indangamuntu z’u Rwanda. Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Felix Ndayambaje avuga ko ku rwego rw’akarere batari bazi iby’aba baturage. Yemeza ko inzego zibishinzwe zizabikurikirana. Kuva iyi nkambi ya Gihembe yafungwa burundu ubu hahindutse amatongo. Ni inkambi yari kuri hegitari zisaga 38. Ubuyobozi buvuga bukiri gukora inyigo kugira ngo hamenyekane icyo kuhakorera mu buryo burambye. Kugeza mu Rwanda habarizwe inkambi eshanu z’impunzi zirimo abasaga ibihumbi 127.


