Kuri uyu wa Gatatu, minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yavuze ko yohereje indege ebyiri z’intambara za Sukhoi Su-30 kugira ngo ziherekeze indege ebyiri z’Abanyamerika, zitwara za bombe zo mu bwoko bwa B-1B, zizivane hafi y’imbibi z’u Burusiya.
Izi ndege zikaba zaherekejwe hejuru y’inyanja y’Umukara,ibintu byahuriranye n’uruzinduko rwa minisitiri w’ingabo wa Amerika muri kariya karere.
Izi ndege zidasanzwe z’Abanyamerika zo mu gihe cy’Intambara y’Ubutita ubundi zari zarakorewe gutwara ibisasu bya kirimbuzi na misile ariko ubu zitwara ibisasu bisanzwe nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Minisiteri y’ingabo mu itangazo riherekejwe na video yagize ati: “Abapilote b’indege z’indwanyi z’u Burusiya babonye ibipimo mu kirere by’indege 2 zitwara ibisasu z’Igisirikare cyo mu Kirere cya Amerika za B-1B ziherekejwe n’indege ebyiri za KC-135 zongeramo lisansi, baraziherekeza hejuru y’amazi y’Inyanja y’Umukara.”
Minisiteri y’ingabo ikomeza ivuga ko nyuma y’aho izo ndege z’intambara z’igihugu cy’amahanga zivaniwe hafi y’imbibi z’u Burusiya indege zabwo z’intambara zasubiye ku birindiro byazo.
Ibi byabaye mu gihe kuri uyu wa Kabiri ushize, ubwo yari mu ruzinduko mu gihugu cya Ukraine, Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lloyd Austin,yatangaje ko u Burusiya ari imbogamizi ku mahoro mu burasirazuba bwa Ukraine, ahamagarira Moscow guhagarika ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu Nyanja y’Umukara no ku mipaka ya Ukraine.
Ikinyamakuru cy’ingabo zirwanira mu kirere cyatangaje ko mu ntangiriro z’uku kwezi, izi ndege z’intambara za B-1B ziri gukoreshwa mu myitozo n’abafatanyabikorwa ba NATO mu Burayi mu bice bikikije inyanha ya Arctic, iya Baltique ndetse n’Inyanja y’Umukara.


