Umusore uvuga ko akennye aragisha inama y’icyo yakora nyuma y’uko ngo abuze inkwano kandi umukire w’inshuti ye ngo akaba yarayimwemereye ariko akabanza kwishimisha kuri uwo mukunzi we.
Ubutumwa bwe bugira buti”Nitwa… Ntuye i Kagugu mu mujyi wa Kigali, ariko nkaba nari mvuye muri kimwe mu bihugu byo muri Afurika.Ubwo najyagayo nari nagiye mu bikorwa bya Business birampira mbona amafaranga.
Mbere yo kugenda ariko nkaba nari mfite umukunzi twari tumaranye igihe ku buryo numvaga nzagaruka nje gukora ubukwe tugahita dusubiranayo.Ku mpamvu z’umutekano mucye urangwa muri icyo gihugu nari ndimo naje kwamburwa n’abajura bitwaje intwaro ubutunzi bwanjye bwose barabutwara.
Naje gukena kubura umutwe birangora cyane kugeza ubwo binanira nguza itike ndataha.Nkigera mu Rwanda wa mukunzi wanjye yambwiye uburyo iwabo bamurembeje bamubwira ko akuze akwiye gushaka ataracura kugirango atazabura urubyaro.
Yarabinkojeje ntangira kubura icyo mvuga ,ariko nkamubwira uko merewe akanyumva ariko yabikoza iwabo ko ntabushobozi no kurya ari ikibazo ntibabyumve bakamuhatira gushaka undi kandi ndamukunda cyane.
Igihe cyaje kugera mbitekerereza umukire wancumbikiye ambwira ko icyo kibazo yagikemura ,ariko ampa amabwiriza avuga ko azampa inkwano n’aho kuba ariko ngo kuko umufiyanse wanjye ari mwiza ngo bagomba kubanza kuryamanaho rimwe nibura.
Kugeza ubu rero akaba agisha inama y’icyo yakora?



One Response
Nkore iki?Umukire ashaka kumpa inkwano ariko akabanza kuryamana na fiancé
Ntacyo nkwijeje ko uzaba ukemuye ahubwo uzaba wiyongereye ibibazo, ese uwo mukobwa we azabyemera?ubwirwa n’iki ko bazabikora 1 bagahagarika?ubuzima bw’uwo witwa boss se uzi uko buhagaze?kora ibintu utuje ejo utazicuza.