Nkumbuye abavandimwe banjye bari mu Burundi, Perezida Kagame na Nkuruziza mubimfashemo

Sangiza iyi nkuru

Iki kibazo mperutse kucyibaza ariko mvuga ku mubano hagati ya Uganda wajemo agatotsi kandi ari ibihugu byari inshuti magara, none naraye ndota, ibaba ryanjye rirangurukana n’iyo mu majyepfo y’u rwa Gasabo mpereye za Nemba, Akanyaru, Nyaruguru, Bugarama n’ahandi ntibuka neza kuko nyine byari mu nzozi ariko nkibuka umugezi wambuzaga kwambuka ngo ngere hakurya yawo ngo ndebe abavandimwe n’inshuti n’abagenzi bari hakurya iyo twabanye nkiri mu mahanga.

Naje gukanguka nisanga ahitwa ” mu twicarabami twa Nyaruteja” mpita nshiduka ndakanguka naniwe kubera urugendo nari nkoze rurerure! natekereje kuri izo nzozi numva ngize agahinda kubera ko ntabashije kugera iyo nerekezaga, maze mu mutima ntangira guhumurizwa ni uko umusaza nahasanze warimo atumura agatabi afata n’akagwa yansobanuriraga amateka meza yaho hantu twari twicaye.

Nuko ndavuga nti noneho nkurikije ibyo maze iminsi numva hagati y’igihugu cyanjye n’icyabavandimwe, aho ntihakenewe ” utwicara ba perezida twa……ahantu runaka?” Maze tukarambika inkoho cyangwa imiheto tukongera tukagenderana, tugasabana, tugashyingirana, tugahana inka n’abageni, tugahahirana, …..

Kubera ko nsenga cyane ibyo narose akenshi mbanza kubaza Imana niba biba atari iyerekwa bityo bikantera guhanura. Uwemera nkanjye ashatse yabibona muri ubwo buryo. Ikibabaje nuko nyine nta muhanuzi iwabo, ariko mwihangane mwibaze nkanjye icyo ibihugu bivandimwe bisangiye amateka amwe amabi n’ameza maze mumbwire, aka gatotsi hagati y’ibi bihugu byombi karaganisha he?

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Uko byagenda kose si heza! yabaye umukozi w’Imana Nkurunziza yanyumvaga namwibwirira ko gukorongana, gutukana, guhangana, atari ibintu Imana ikunda kuko urwango ari icyaha gikomeye kurusha ibindi byaha byose. Yesu ari hafi kujya mu ijuru abigishwa baramubajije bati mwigisha tubwire itegeko riruta ayandi yose, nawe arabasubiza ati ” kunda mugenzi wawe nkuko wikunda” bishaka kuvuga ko itegeko ribi risumba ayandi yose ari ukwanga umuvandimwe.

Nasubira inyuma nkibaza nti ese Perezida Kagame we namusaba iki? Namusaba gutanga inda ya bukuru akicarana na mugenzi we mu muhezo bakaganira kubibatandukanya maze bakabibonera umuti utuma umwuka mubi uhoshwa, ibyo bigahabwa agaciro ku nyungu rusange z’abaturage.

Nkurunziza

Uwashaka ibi nabyo yabyita inzozi ndetse akaba yanavuga ko biri kure nk’ukwezi, ariko nemera kandi nizera ko bishoboka kuko igihe cyose ahari ikibazo iruhande rwacyo haba hari igisubizo. Tutagiye kure se hari abahanganye kurusha Odinga na Kenyatta? Uko biyunze ntibyashimishije benshi mu banya Kenya ndetse n’abanyamahanga? birashoboka rero.

Aho bahurira niho mu marenga nise ” utwicarabaperezida …” ntitwongereho Nyaruteja tukazongeraho akazina k’aho bahuriye. Kugira ngo nze kugera kugitekerezo cyanjye neza ndabanza kuvuga muri make amateka yo mu Twicarabami twa Nyaruteje muri Butare ya kera. Nze gukomeza mvuga nabyo mpinnye uko umwuka mubi watangiye hagati y’ibihugu byombi, uko byifashe ubu n’uko mbona bizamera hatagize igikorwa.

Twicarabami ubu ni aga santere gaherereye mu karere ka Gisagara hafi y’umugezi w’Akanyaru, ahagana mu 1800 nibwo habaye intambara z’urudaca ku ngoma y’umwami w’u Rwanda Mutara no ku y’uwi Burundi Ntare. Izo ntambara zangirije byinshi amateka akavuga ko mu by’ukuri nta kigaragara ibihugu byombi byapfaga. Nyuma abami bombi bararebye basanga bidakwiye ko bakomeza intambara bityo bicara ahitwa Nyaruteja bariyunga maze bagirana igihango ko bahagaritse intambara ko batazasubira kurwana.

Uko niko hiswe mu twicarabami ukaba wabigererenya n’amasezerano anyuranye ahagarika intambara yiswe Arusha ku Rwanda no ku Burundi, Ntangira nibajije nti ese noneho aba perezida ( nibagira ubushake) baba bazahurira he kugira ngo bijye mu mateka ko biyemeje amahoro ku nyungu z’abaturage? simpazi ariko nizera ko bishoboka kandi twazahamenya!

Kuri ubu mu byukuri biragoye kimwe na kera kumenya ibyo ibihugu byombi bipfa usibye kubyumvira no kubisoma mu bitangazamakuru. Ibihugu byombi byitana ba mwana buri kimwe kirega ikindi gucumbikira umwanzi no gutegura abahungabanya umutekano. ku mipaka yimpande zombi hagaragara ibikorwa bya gisirikari buri kimwe kirinze bikomeye imbibi. Ntabwo byoroshye kuko habonetse imbarutso intambara yarota.

Byose byatangiye ubwo coup d état yaburizwagamo i Burundi, bukavuga ko yari ishyigiwe n’u Rwanda, ibintu ruhakana rwivuye inyuma, u Rwanda narwo rukavuga ko u Burundi bukorana n’imitwe yitegura guhungabanya umutekano warwo irimo FLN, RNC, FDLR.

Ibi birego ubirebeye mu buryo bwagutse usanga bifite intera yo hejuru kuburyo nihatagira igikorwa amaherezo ruzambikana. Ese intambara izamera nka zazindi navuze hejuru z’Abami Mutara na Ntare? Bivugwa ko ntacyo bapfaga kigaragara usibye kwerekana imbaraga? Imbaraga ibi bihugu byombi byibitseho zingana zite?

Ntibyoroshye gusubiza ibi bibazo, Ikidashidikanywaho ni uko intambara niba hazangirika byinshi cyane cyane abaturage ku mpande zombi kuko aho inzovu ebyiri zirwaniye ibyatsi bihapfira. Ntagiye gushaka ufite ukuri nutagufite kuko atari inshingano zanjye, nakwifuza gusa ko Abakuru b’ibihugu byombi bashaka inzira y’amahoro yatuma hakumirwa intambara.

Ibi nibyo bizatuma imigenderanire yongera kuba myiza nka mbere, ubuhahirane bugasubira, ikizere mu baturage kikazamuka. Ibihugu byombi bifite amateka ajya gusa, abaturage bahuriye kuri byinshi nk’ururimi, amoko, amateka kuko ibihugu byombi byasangiye ubukoloni. Niyo mpamvu nibuka ko kubera urwo ruhurirane Nkurunziza ari mu Rwanda yigeze kuvuga ko ibihugu byombi bimeze nk’amahasa, impanga mu kinyarwanda. Impanga rero ntirwana n’indi niyo imwe yarakaje indi ntizitinda kwiyunga. Ibi birashimangira ubucuti n’ubuvandimwe bw’ibihugu byombi kuburyo bitagakwiye kugirana amakimbirane.

Umunyapolitiki umwe yigeze kuvuga ngo yarimbura abanzi be bose abantu baramuseka agiye kwisobanura avuga ko yagerageza kugabanya abamubangamiye biciye mu biganiro. Ibiganiro ni ngombwa kuko bizana amahoro, ituze, umutekano n’iterambere ry’abaturage. Ibyo nibyo abifuza amahoro bifuza!

Nkuko natangiye mbivuga , urukumbuzi ni rwinshi kubavandimwe bacu bari i Burundi yewe n’abari mu Burundi bakumbuye ababo bari mu Rwanda, ibi bishimangirwa nuko hari bamwe mu banyarwanda bavukiye mu Burundi abandi nabo nuko bavukiye mu Rwanda yewe bafiteyo inshuti n’imiryango bitewe n’amateka yaranze ibi bihugu yatumye habaho guhunga kw’abaturage b’ibihugu byombi bava, bajya mu kindi.

Abo umwirongi wanjye wagezeho haba hino y’Akanyaru haba hakurya yaho , nimuntahirize inshuti, abavandimwe n’abagenzi baba abanzi, n’abatanzi. Nibidukundira tuzongera twishimira kongera kubonana, tugahomerana, tugaseka, tugasabana dusangira akabisi n’agahiye, ikiyeri na burusheti maze ibyishimo n’umunezero bigataha iwacu. Nimubikora muzaba mumpaye ubunani bwiza, mubimfashemo kuko burya amatage ari mabi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *