Norvege: Minisiteri y’ubutabera irasuzuma niba Gasana yakohererezwa u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wafatiwe mu gihugu cya Norvege ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ashobora koherezwa i Kigali nk’uko byatangajwe n’Igipolisi cya Norvege.

Uyu mugabo Francois Gasana uri mu kigero cy’imyaka 40, yafatiwe mu murwa mukuru wa Norvege, Oslo, ubu hagiye gushira umwaka nyuma y’impapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n’u Rwanda.

Urukiko rw’Akarere rwa Oslo kuwa 19 Nzeri rwanzuye ko uyu mugabo ashobora koherezwa mu Rwanda nk’uko byatangajwe n’Igipolisi kuri uyu wa Gatanu ushize. Ahasigaye ubu ni aha minisiteri y’ubutabera y’iki gihugu kibarizwa mu bihugu bya Scandinavia gufata icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda.

Elise Kjà¦raas, Umuvugizi wa serivisi z’igihugu zishinzwe iperereza ku byaha muri Norvege, zizwi nka KRIPOS mu mpine y’Ikinya-Norvege, yavuze ko hakozwe iperereza ritandukanye kugirango harebwe niba ibisabwa kugirango uyu muntu yoherezwe bikwiye nk’uko iyi nkuru dukesha ABCNews ivuga.

Kjà¦raas yagize ati: “Twabonye ko urukiko rw’akarere rwemeranya n’isuzuma rya KRIPOS ko ibisabwa byo koherezwa byujujwe.”

Si ubwa mbere Norve yaba yoherereje u Rwanda abakekwaho uruhare muri jenoside bahungiye muri iki gihugu kuko yohereje Charles Bandora, ndetse igata muri yombi abandi nka Eugène Nkuranyabahizi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *