mukwege.jpg

Nsa n’uba muri gereza_Dr Denis Mukwege

Sangiza iyi nkuru

Umuganga wamamaye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyane cyane mu mujyi wa Bukavu uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Dr Denis Mukwege, avuga ko ubu asa n’uba muri gereza.

Yabitangarije imboni y’ikinyamakuru Telegraph muri Afurika, Will Brown nk’uko bigaragara mu nkuru yacyo yasohotse tariki ya 3 Mata 2021.

Impamvu Dr Mukwege avuga ko asa n’uba muri gereza, ngo ni uko asigaye amara igihe kinini ari mu bitaro yashinze bya Panzi biri muri Bukavu, akaba abiterwa n’abo akeka ko ari abahungabanya umutekano w’igihugu bakomeje kumutera ubwoba bamubwira ko bazamwica.

Yagize ati: “Ndumva nsa n’uba muri gereza. Iterabwoba riza mu nyandiko cyangwa rikaba amajwi. Hari ubwo abitwaje intwaro baje hanze y’inzu yanjye, bararasa mu ijoro bagambiriye kuduhungabanya no kudutera ubwoba.”

Muri Kanama 2020 ni bwo Dr Mukwege yatangiye gutabarizwa n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’abaganga, PHR, umusabira uburinzi bwihariye uvuga ko utewe impungenge n’abakomeje kumutera ubwoba ko bazamwica.

Ni impuruza uyu muryango watanze nyuma y’igihe gito yari amaze asabye imiryango mpuzamahanga gukora iperereza ku byaha abagize imitwe yitwaje intwaro ndetse n’ingabo z’ibihugu by’amahanga bakoreye ku butaka bwa RDC kuva mu mwaka w’1993 kugeza mu 2003 ashingiye kuri ‘Rapport Mapping’, bagakurikiranwa n’ubutabera.

Byatumye Leta ya RDC imuha abarinzi b’abasirikare n’abapolisi b’igihugu gusa yarabanze, asaba kurindwa n’ab’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bw’amahoro (MONUSCO) kuko ari bo yari yizeye.

mukwege.jpg

Telegraph ivuga ko MONUSCO ishobora kwambura Dr Mukwege abasirikare bayo bamurinda, we akaba agaragaza ko cyaba ari ikibazo gikomeye ku mutekano we n’ibitaro bya Panzi, kuko kuba bigikora abikesha aba basirikare. Yagize ati: “Ndatekereza ko iyo hano ku bitaro hataba uburinzi bwa MONUSCO, ntibyari kunshobokera gukomeza gukora.”

Dr Mukwege yatangije ibitaro bya Panzi mu 1999, bikaba byita ku barwayi by’umwihariko abagizweho ingaruka n’ibitero by’abitwaje intwaro barimo abakomeretse n’abagore bafashwe ku ngufu. Ibikorwa bye byo kwita kuri aba barwayi ni byo byamuhesheje igihembo cyitiriwe Nobel mu mwaka w’2018.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nsa n’uba muri gereza_Dr Denis Mukwege
    Nimujya muvuga inkuru ye mujye mwingeraho ko yanga abatutsi urunuka

  2. Nsa n’uba muri gereza_Dr Denis Mukwege
    Nimujya muvuga inkuru ye mujye mwingeraho ko yanga abatutsi urunuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *